Miss Akiwacu Colombe yahishuye ko ari umufana... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Akiwacu yageze mu Rwanda mbere y'Umunsi wa Noheli yifatanya n'umuryango we mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2020 binjira mu mwaka mushya wa 2021.

Yaherukaga mu Rwanda mu mpera za 2019, ubwo yari mu bikorwa bitandukanye bye n'iby'irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 yabayemo umukemurampaka.

Muri iki gihe ari mu Rwanda, aho yafatanyije na bagenzi be bahuriye muri Nyampinga Foundation guhitamo abantu babiri bahembwe amadorali 1000 mu bukangurambaga bise 'Ubumuntu'.

Bwari bugamije gushishikariza abantu gukora ibikorwa by'urukundo no kwita kuri bagenzi babo by'umwihariko muri iki gihe cya Covid-19.

Miss Akiwacu asanzwe aba mu Bufaransa aho akorera ibikorwa bitandukanye birimo kumurika imideli n'ibindi. Yaje mu Rwanda hashize iminsi mike atangaje ko yasoje amasomo ye mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na 'Digital Marketing'.

Ibyo yize byereyekeye ubucuruzi bukorwa hifashishijwe internet. Yabwiye INYARWANDA, ko yahisemo kwiga 'Digital Marketing' kubera ko yakuze akora ubucuruzi afatanya na Nyina kandi ko ibikorwa byo kumurika imideli mu Bufaransa akora bimuhuza n'abantu benshi mu biraka byerekeza ku kwamamaza. 

Ati 'Nize 'Digital marketing' impamvu nabyize ni uko nahoze mu bucuruzi kuva cyera. Rero ibintu byo gucuruza, byo kwamamaza ibintu, byo kuba nabishyira imbere ni ibintu bindimo. Kubera ko nkunda no kuvuga. Ntabwo nshobora kubona ikintu nkikunze cyangwa hari ikintu nyibonaho ngo nyiceceke. Ni ibintu nakunze kuva cyera.'

Miss Colombe yavuze ko muri iki gihe ubucuruzi bwimukiye kuri internet, bityo ko ibyo yize bikenewe ku isoko ry'umurimo. Avuga ko akiri muto yakoranaga n'ababyeyi be mu bucuruzi, aho yacuruzaga akanakora kuri 'Public Phone'. Ndetse ko nyina yajyaga ajya kurangura mu mahanga.

Yavuze ko yahaye umwanya amasomo ye, ayashyiraho umutima byanatumye abashaka gusoza amasomo ye ku gihe. We avuga ko ikintu cyose umuntu akunze, agomba gukora uko ashoboye kugira ngo abashe ku kigeraho uko byagenda kose.

Uyu mukobwa yavuze ko nubwo aba mu mahanga ariko akurikirana umuziki w'abahanzi bo mu Rwanda yifashishije imbuga zitandukanye.

Ko mu gihe cya Guma mu Rugo yagize umwanya munini wo kwita ku bihangano by'abahanzi nyarwanda, ku buryo hari n'abahanzi bashya bagiye ashima imbaduko binjiranye mu muziki.

Colombe yashimye akazi gakomeye kakozwe n'abahanzi mu gihe cya Guma mu Rugo, kuko bafashije gususurutsa benshi bari mu ngo. Avuga ko ari umufana ukomeye wa Bruce Melodie ashingiye ku kuba yarasohoye indirimbo nyinshi kandi zigakundwa.

Ati 'Nakubwira umuntu ugezweho si Bruce Melodie se! Kubera ko mu gihe cya Guma mu Rugo yasohoye indirimbo nyinshi, ntabwo nzi ikintu cyamuteye imbaraga. Ariko nabonye yarasohoye indirimbo nyinshi. Kandi zikunzwe n'urubyiruko nanjye nishyizemo, kandi aririmba neza nta kintu cyambuza kuzumva.'

Uyu mukobwa yavuze ko akunda indirimbo hafi ya zose za Bruce Melodie, by'umwihariko 'Katerina' kandi ko azi kuyiririmba kuva ku mukarago wa mbere kugera ku wa nyuma.

Colombe yanavuze ko akunda umuziki wa Davis D, by'umwihariko indirimbo ye 'Dede', Yvan Buravan n'abandi benshi.

Miss Akiwacu yavuze ko Nyampinga Foundation yamuritswe hashize igihe kinini we na bagenzi be batekereza ku kintu bakora cyafasha sosiyete. Avuga ko Larry Muganwa ari we wabahuje bose uko ari batandatu ababwira ko 'hari icyo ababonamo cyagirira akamaro umubare munini'.

Nyampinga Foundation ibarizwamo Miss Akiwacu Colombe, Miss Bahati Grace, Miss Kundwa Doriane, Miss Mutesi Jolly, Miss Mutesi Kayibanda Aurore na Miss Nishimwe Naomie.

Uyu mukobwa yavuze ko Nyampinga Foundation yashinzwe kugira ngo batere imbaraga urubyiruko mu bikorwa bitandukanye.

Ati 'Ni ukubera indorerwamu urubyiruko noneho tukanabafasha kugira ngo bagire ikintu bageraho. Harimo rero imishinga myinshi itandukanye kugera kuri ubu ntabwo twifuza kuyishyira hanze kubera ko hari ibyo tukirimo gutegura imbere,'

Yavuze ko Nyampinga Foundation iha ikaze buri wese, kandi ko n'abandi ba Nyampinga batayibarizwamo igihe nikigera bafite umwanya amarembo akinguye.

Uyu mukobwa yavuze ko iri huriro rya ba Nyampinga rifite icyerekezo cyo gukora ibikorwa biramba, abo bazabafasha nabo igihe cyagera bagafasha abandi, bikaba uruhererekane kuko ari yo ntego bashyize imbere.

Ati 'Turifuza gukora ibintu bizaramba. Atari ukuvuga ngo ndaje nguhaye ibyo kurya, Oya! Turashaka kwigisha abantu kwishakira ibyo kurya.'

Miss Colombe avuga ko ubukangurambaga 'Ubumuntu' baherutse gukora bwatanze umusaruro, kandi ko bari bagamije kubwira abantu kureka gusinganwa n'iterambere gusa ahubwo bakabijyanisha no kugira ubumuntu n'ubuntu aho bari hose.

Miss Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2014, yahishuye ko ari umufana ukomeye w'umuhanzi Bruce Melodie

Miss Akiwacu yavuze ko Ihuriro rya ba Nyampinga abarizwamo rifite intego yo gukora ibikorwa bitandukanye bishyigikira urubyiruko n'abandi mu murongo wo kubafasha kwiteza imbere

Uyu mukobwa uherutse gusoza 'masters' yihanganishije imiryango yabuze ababo kubera Covid-19, asaba abantu bose gukomeza kwirinda iki cyorezo

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS AKIWACU COLOMBE

">

AMAFOTO&VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102138/miss-akiwacu-colombe-yahishuye-ko-ari-umufana-wa-bruce-melodie-avuga-ku-cyekerezo-cya-nyam-102138.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)