Fiat Chrysler na Peugeot byihuje biba rumwe mu nganda zikomeye ku isi zikora imodoka zizajya zinjiza agatubutse - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 4 Mutarama nibwo abanyamigabane mu ruganda rwa Fiat Chrysler na Peugeot bemeje kwihuza kwazo ndetse bahita bafata umwanzuro ko bagiye gukora uruganda rushya rukora imodoka ruzwi nka Stellantis. Fiat Chrysler Automobiles yihuje na Peugeot nyuma y'uko ibayeho mu Ukwakira 2014 habayeho ukwihuza k'uruganda rw'Abataliyani, Fiat n'urw'Abanyamerika Chrysler. Kwihuza kw'izi nganda ebyiri bivuze ko imodoka zo mu bwoko bwa Abarth, Alfa Romeo, Chrysler, Dodge, Fiat, Fiat Professional, Jeep, Lancia, Maserati na Ram zari zisanzwe zikorwa na Fiat Chrysler Automobiles zizajya zikorerwa mu ruganda rumwe rwa Stellantis na Citroën, Opel, Faurecia, Peugeot zisanzwe zikorwa na PSA Peugeot.

Kwihuza kw'izi nganda bizatuma zigira ubushobozi bwo gukora imodoka miliyoni 8.7 ndetse zinjize miliyari 5 z'Amayero ku mwaka.

Fiat na Peugeot byihuje biba uruganda uruganda rumwe

Nyuma y'uku kwihuza kw'izi nganda ebyiri igisigaye ni uguhindura amazina yazo ku masoko y'imari n'imigabane hagashyirwaho Stellantis cyane ko abayobozi bayo bemeje ko bizakorwa bitarenze ku wa 16 Mutarama.



Source : https://yegob.rw/fiat-chrysler-na-peugeot-byihuje-biba-rumwe-mu-nganda-zikomeye-ku-isi-zikora-imodoka-zizajya-zinjiza-agatubutse/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)