Minisitiri Munyangaju yasobanuye ibikubiye mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya masezerano yemejwe mu nama y'Abaminisitiri yateranye ku wa mbere tariki ya 04 Mutarama 2021, mbere yuko FIFA iyashyiraho umukono.

Mu kiganiro Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa yagiranye na Times Sport, yatangaje ko aya masezerano yemejwe nyuma yuko FIFA igaragaje ko yifuza gushyira icyicaro cyayo kizajya kiyobora akarere ka Afurika y'iburasirazuba no hagati, i Kigali.

Yavuze kandi ko igihe cy'isinywa ry'amasezerano n'igihe iki cyicaro kizatangira gukorera mu Rwanda bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye ya FIFA, iyi mpuzamashyirahamwe kuva mu 2016 yagiye ishinga ibyicaro mu bice bitandukanye by'Isi bizajya bifasha ibihugu bihuriye mu karere kamwe.

Icyicaro cya FIFA kizaba giherereye i Kigali, kizaba gishinzwe guhuza ibikorwa no gushyira mu ngiro imishinga y'iterambere itandukanye ya FIFA, ku bihugu byo mu karere ka Afurika y'iburasirazuba ndetse no hagati.

Minisitiri Munyangaju yavuze ko gufungura icyicaro cya FIFA i Kigali, u Rwanda ruzabyungukiramo mu buryo bwinshi butandukanye.

Yagize ati"Kuba icyicaro cya FIFA kizaba kiri mu Rwanda, igihugu kizabyungukiramo mu buryo butandukanye, haba mu bukungu ndetse n'iterambere ry'umupira w'amaguru, nko kwakira imana zitandukanye zo mu karere ndetse n'amahugurwa y'abanyamuryango ba FIFA muri aka karere".

"Ikindi kandi, FERWAFA, izaba iri mu gihugu cyakiriye inama kandi kirimo n'icyicaro cya FIFA, imishinga yose  izajya ibanza kubaheraho, mbere yo kuyishyira mu bindi bihugu byo mu karere".

U Rwanda rwabaye igihugu cya gatatu muri Afurika FIFA igiye gushyiramo icyicaro, nyuma ya Senegal na Afurika y'Epfo.

Iki cyicaro kandi kizaba kibaye icya 10 FIFA ifunguye ku Isi, binyuze mu mushinga wayo wa FIFA Forward programme watangijwe mu 2016.

Mu bindi bihugu FIFA yashyizemo icyicaro, harimo Ubuhinde, Malaysia, New Zealand, Panama, Paraguay, Senegal, Barbados, Leta Zunze ubumwe z'Abarabu ndetse na Afurika y'Epfo.

Perezida wa FIFA Gianni Infantino aheruka mu Rwanda mu 2018, aho yahuye akanaganira na Perezida Paul Kagame

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju yemeza ko u Rwanda ruzungukira mu gushyira icyicaro cya FIFA i Kigali



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102128/minisitiri-munyangaju-yasobanuye-ibikubiye-mu-masezerano-yo-gushyira-icyicaro-cya-fifa-i-k-102128.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)