Mesut Özil yamaze impaka ku bibaza ahagaze ku mukinnyi mwiza hagati ya Messi na Cristiano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umudage ubu ukinira Arsenal n'ubwo yakuwe ku bakinnyi izifashisha muri uyu mwaka w'imikino, Mesut Özil, avuga ko ku ruhande rwe abona umunya-Portugal ukinira Juventus mu Butaliyani, Cristiano Ronaldo ari we mukinnyi mwiza kuruta Lionel Messi ukomoka muri Argentine.

Ikibazo cyo kwibaza umukinnyi mwiza hagati ya Messi na Ronaldo, ni ikibazo gishobora kutazigera kirangira, ni yo mpamvu abakunzi ba ruhago baba bashaka kumva buri ruhande rwa bimwe mu byamamare icyo rubivugaho.

Mu ijoro ryakeye, Mesut Özil yagiranye ikiganiro n'abakunzi be ku rukuta rwa Twitter, maze bamubajije iki kibazo avuga ko kuri we abona Cristiano ari we mukinnyi mwiza bitewe n'uko yagiye ahinduranya shampiyona kandi agakomeza kwitwara neza.

Ati'yamaze kwerekana ko ari umukinnyi mwiza muri Espagne, ariko Cristiano yabyerekanye muri buri gihugu cyose yakinnyemo.'

Mesut Özil ni umwe mu bakinnyi bakinanye na Cristiano Ronaldo muri Real Madrid kuva 2010 kugeza 2013 ubwo yari agiye muri Arsenal.

Cristiano Ronaldo yinjiye muri Manchester United mu Bwongereza muri 2003 avuye muri Sporting CP y'iwabo muri Portugal, 2009 yahise yerekeza muri Espagne muri Real Madrid yavuyemo 2018 ajya muri Juventus mu Butaliyani akinira kugeza uyu munsi, muri ayo makipe yose yagiye yerekana ko ari umukinnyi mwiza wo ku rwego rw'Isi.

Lionel Messi nawe ni umwe mu bakinnyi benshi bemeza ko ari we wa mbere ku Isi, kuva 2004 kugeza uyu munsi akinira FC Barcelona muri Espagne.

Intambara y'umukinnyi mwiza hagati ya Messi na Cristiano ntizarangira
Ozil wakinanye na Cristiano muri Real Madrid, yemeza ko ari we mukinnyi mwiza ku Isi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mesut-ozil-yamaze-impaka-ku-bibaza-ahagaze-ku-mukinnyi-mwiza-hagati-ya-messi-na-cristiano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)