Lt.Colonel Butera wari umujyanama mu bya Gisirikare muri FLN yishwe na FARDC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko humvikanye amasasu kuva saa munani z'ijoro kugeza mu gitondo cyo kuwa Gatanu taliki ya 08 Mutarama 2021.

Mu gitondo nibwo ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zatangiye gusaka mu bihuru byo mu gashyamba kari hafi aho bahasanga umurambo wa Butera ndetse na bagenzi be babiri bamurindaga.

Umuvugizi wa Operasiyo Sokola ya mbere ikorera mu ntara ya Kivu y'amajyepfo, Capt Dieudonne Kasereka yemeje aya makuru, asaba aba barwanyi gushyira intwaro hasi bakabafasha gutaha iwabo.

Ati' 'Nibyo koko habaye kurasana hagati y'ingabo zacu n'inyeshyamba z'abanyarwanda zo muri FDLR/FLN kandi iki gikorwa cyatanze umusaruro.Twabashije gutsinsura umwanzi ndetse n'uwari ubayoboye Lt.Col Butera yahaguye. Turagira inama abarwanyi b'uyu mutwe kwishyikiriza ingabo za MONUSCO cyangwa iza FARDC tukabafasha gutaha iwabo''

Lt.Col Butera Didier ni muntu ki?

Amazina ye y'ukuri ni Butera Augustin, wavutse mu mwaka wa 1976 muri Komini Ngoma, Perefegitura ya Butare,ubu ni mu Karere ka Huye ahitwa mu Matyazo. Mbere ya 1994 yari umukinnyi mw'ikipe ya Mukura Victory Sport. Yinjiye mu mutwe wa ALIR mu mwaka wa 1998 ahitwa i Nsele muri Congo. Yakoze amahugurwa ya gisilikare muri Zambia avayo mu mwaka wa 1999,aho yakuye ipeti rya Lieutenant.

Yaje kohereza ahitwa Mutotomoya i Pweto aho yarwanaga ku ruhande rwa Perezida Laurent Desire Kabila wari uhanganye n'umutwe wa RCD.

Butera Augustin yaje koherezwa muri Burigade yitwaga Dragon muri 2000,ahamara umwaka nyuma ashingwa indi mirimo muri Burigade ya Horizon yari ikuriwe na Maj Protais Mpiranya waburiwe irengero akaba anashakishwa n'ubutabera mpuzamahanga kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri 2014 ubwo CNRD Ubwiyunge yavukaga, Butera Augustin yari mu gice cya FDLR cyakoreraga muri Kivu y'amajyepfo kiyobowe na Gen.Hamada Habimana, ubu akaba yari amubereye Umujyanama mu bya gisilikare.

Inkuru ya IGIHE



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/lt-colonel-butera-wari-umujyanama-mu-bya-gisirikare-muri-fln-yishwe-na-fardc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)