Kigali : Umuntu ntiyemerewe gukora Siporo ngo arenge Umudugudu atuyemo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyemezo kije gikurikira amabwiriza yaraye ashyizweho a Guverinoma yo gushyira Umujyi wa Kigali muri Gahunda ya Guma mu Rugo kubera ubwiyongere bukabije bw'abari kwandura icyorezo cya COVID-19 muri Kigali.

Iyi gahunda ya guma mu rugo kandi yanajyanye no gufunga ibikorwa byinshi byari bimaze iminsi bikora birimo iby'ubucuruzi, iby'amashuri, ibyo gutwara abagenzi mu modoka rusange n'ibyo gusengera mu nsengero.

Mu bikorwa byaraye bihagaritswe kandi, harimo n'ibya siporo rusange isanzwe ikunzwe n'abatuye Kigali iba kabiri mu kwezi muri gahunda yiswe Car Free Day ndetse n'isanzwe ihuza abantu ku bushake bwabo bakayikora bahuriye mu bice binyuranye birimo imihanda n'izindi mbuga ngari.

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwasohoye itangazo ryibutsa abawutuye ko siporo rusange itemewe.

Iri tangazo rigira riti 'Siporo yemewe ni iyo mu rugo iwawe, cyakora abakora siporo ku giti cyabo, bemerewe kuyikora batarenze imbibi z'Umudugudu batuyemo birinda banubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Umuntu-ntiyemerewe-gukora-Siporo-ngo-arenge-Umudugudu-atuyemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)