Kavutse Olivier wamamaye muri Beauty For Ashe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuba Kavutse Olivier yasohoye indirimbo iri ku mazina ye mu gihe mbere iyo yabaga yakoranye indirimbo n'undi muhanzi bayiririmbanaga na Beauty For Ashes ndetse ikanyuzwa no ku mazina y'iri tsinda, biraca amarenga ko agiye kujya anyuzamo agakora indirimbo ze nk'umuhanzi ku giti cye. 

Kavutse yabwiye umunyamakuru wa InyaRwanda.com ko ibi azabisobanura neza mu buryo burambuye. Indirimbo yasohoye, yayise 'Sawa Sawa', ayishyira hanze tariki 08/01/2021, ayinyuza kuri shene ye ya Youtube yitwa Kavutse Olivier. Ni indirimbo yakoranye na Rata Jah NayChah. Amajwi yayo yakozwe naDj Klein & KhrisAu naho amashusho yayo ayoborwa na Souke Olivier.

Yatangaje ko iyi ndirimbo ye 'Sawa Sawa' irimo ubuhanuzi bw'umwaka wa 2021 aho avuga ko ari umwaka uzaba mwiza mwiza nyuma y'uwa 2020 washaririye benshi ku Isi. Iyi ndirimbo irimo aya magambo; "Ntawuvuma uwo Imana itavumye, ntawureka uwo Imana itaretse kandi iyo bwije burya buranacya. Hari n'ubwo amarira aba ibitwenge. Komera shikama jy'imbere, komeza, hirimbana. Sawa sawa ibintu byose bizaba sawa every little thing ni sawa sawa sawa sawa ibintu byose bizaba sawa".


Kavutse Olivier yasohoye indirimbo 'Sawa sawa'

Beauty For Ashes (B4A) yatangijwe na Kavutse Olivier mu mwaka wa 2010, bakundwa mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Siripurize, Yesu ni sawa, Yesu ni we boss, Turashima, Ni uwa mbere, We will run, The wonders of the son, n'izindi. Ni itsinda rifite ibigwi bikomeye mu muziki wa Gospel birimo n'igitaramo cy'amateka batumiyemo itsinda Christafari rifatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu njyana ya Reggae mu muziki wa Gospel. Iki gitaramo cyabaye mu 2018.

Usibye kuba umuyobozi wa Beauty For Ashes ahuriyemo n'umugore we Amanda Fung n'abandi banyuranye, Kavutse Olivier ni n'umuyobozi wa Prayer House Rwanda ibarizwamo abaramyi batandukanye ndetse mbere ya Covid-19 bakoraga amateraniro yitabirwaga cyane n'abiganjemo urubyiruko, akaba ari amateraniro yahinduye ubuzima bw'urubyiruko rwinshi yaba mu buryo bw'Umwuka ndetse no kubakundisha umurimo.


REBA HANO INDIRIMBO 'SAWA SAWA' YA KAVUTSE OLIVIER FT RATA JAH NAYCHAH




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102253/kavutse-olivier-wamamaye-muri-beauty-for-ashes-yasohoye-indirimbo-sawa-sawa-yakoranye-na-r-102253.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)