Inzego za Leta zasabwe gukoresha abakozi batarenze 15%, abandi bagakorera mu ngo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama, iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente niyo yagennye ko haba mu bigo by’abikorera n’ibya Leta umubare w’abakozi bakorera ku biro utagomba kurenga 30% abandi bagakorera mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Mu rwego rwo kubahiriza uyu mwanzuro, kuri uyu wa 6 Mutarama 2021, Mifotra yasohoye ibaruwa isaba inzego za Leta gukoresha abakozi batarenze 15%.

Iyi baruwa igira iti “Nshingiye kubigaragazwa n’Inzego z’Ubuzima ndetse n’ibyagaragarijwe Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021, nyuma yo kubona ko imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 ikomeje kwiyongera turabamenyesha ko ibikorwa by’Inzego za Leta bikomeza ariko buri rwego rwa Leta rukaba rusabwa gukoresha abakozi batarenze 15% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo ariko bagenda basimburanwa.”

Iyi baruwa yakomeje isaba inzego za Leta gukora urutonde rw’abakozi bazajya bakorera mu rugo. A

Iti “Muri urwo rwego, Mifotra irongera gusaba inzego za Leta guhita hakorwa urutonde rw’abakozi bagenwe gukorera mu biro n’abakorera mu rugo n’igihe urwego rwemeje ko bazajya basimburana ku buryo icyemezo cy’umubare utarenze 15% by’abakozi bakorera mu biro cyavuzwe haruguru gihita cyubahirizwa.”

Mifotra yasabye ko uru rutonde rushyirwa ahagaragara ku buryo abakozi bose babibona kandi n’inzego zije gukora igenzura ku iyubahirizwa ry’ibi byemezo zikarubona.

Mu bindi iyi Minisiteri yasabye ko hakomeza gukangurira abakozi ndetse n’abagana ibigo gukoresha ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi, guhora hasuzumwa ibyangombwa by’isuku hagamijwe kwirinda COVID-19 kandi hakagenzurwa ko buri gihe abakozi n’ababagana bambara agapfukamunwa neza.

Mifotra itangaje ibi mu gihe imibare y’abicwa na COVID-19 ikomeje kwiyongera aho ubu ari 112. Uretse abapfa n’abayandura bakomeje kwiyongera.

Mu rwego rwo gukomeza kwirinda iki cyorezo Abanyarwanda barasabwa gukaraba intoki neza, kwambara agapfukamunwa n’amazuru, kwirinda ingendo zitari ngombwa ndetse no guhana intera igihe bari mu bantu benshi.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yasabye Inzego za Leta gukoresha abakozi 15% abandi bagakorera mu rugo



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzego-za-leta-zasabwe-gukoresha-abakozi-15-no-gukora-urutonde-rw-abakorerea-mu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)