Nyamasheke: Hatashywe umuyoboro mushya w’amazi wuzuye utwaye miliyoni esheshatu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuyoboro wa kilometero imwe n’igice wubatswe mu mudugudu wa Gatebe mu Kagari ka Susa muri uyu murenge wa Kanjongo.

Uyu muyoboro watangiye kubakwa mu mpera z’umwaka wa 2020, wuzuye utwaye miliyoni hafi esheshatu. Witezweho gucyemura ibibazo by’amazi ku baturage barenga gato 170.

Bamwe muri abo baturage bagejejweho aya mazi meza bavuga ko bagiye kuruhuka amazi mabi bavomaga bakoresheje urukoma.

Tuyishime Vestine ati “Byadushimishije cyane kuko twavomaga ahantu kure kandi amazi atari meza, tugakoresha urukoma kugira ngo aze neza ariko kuba tumaze kubona amazi meza ni iby’agaciro. Nkanjye nahise nyageza mu rugo, ubu isuku ni yose.”

Habiyeze Damascène yunzemo ati “Twari dufite ikibazo cy’amazi tuvoma amazi mabi, tugatekesha amazi mabi, ubu twegerejwe amazi meza n’amavomo kuburyo dushimiye Leta n’abaterankunga.”

Uretse kuba aya mazi azafasha abaturage, azanafasha ikigo cy’ishuri kiri muri uyu mudugudu, ivuriro rito rihakorera (Post de Sante) ndetse n’urusengero rw’itorero rya UEBR.

Umushumba w’iri torero Ngabonziza Benoît, yavuze ko bizabafasha kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu gihe bazaba babafunguriye urusengero.

Ati “Amazi yadufashije murabona ko twubatse n’urukarabiro bigomba kudufasha kwirinda icyorezo cya Covid 19 ndetse n’izindi ndwara ziterwa n’isuku nke mu gihe bazaba badufunguriye urusengero rwacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, yavuze ko aya mazi yari akenewe cyane kuko byongereye umubare w’abafite amazi meza mu Karere.

Ati “Yari akenewe cyane kuko byari mu busabe bw’abaturage n’ikigo cy’ishuri, turashima ko yahageze. Ku ruhande rwacu biradufashije byongereye umubare w’abaturage bafite amazi meza.”

Uyu muyoboro wuzuye utewe inkunga n’umushinga wa Compassion International mu Rwanda, uje kuzamura umubare w’abagerwaho n’amazi meza mu karere ka Nyamasheke, uri ku kigero kirenga gato 80 %.

Abaturage babonye amavomo yabafashije kureka kuvomera kw'ikoma
Uyu muyoboro w'amazi witezweho kuzamura isuku y'abatuye Gatebe nyuma y'uko bari bafite isuku nke iterwa nuko nta mazi bagiraga



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-hatashywe-umuyoboro-mushya-w-amazi-wuzuye-utwaye-miliyoni-esheshatu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)