Indwara yo guhekenya amenyo nijoro yagutera ibibazo bikomeye mu gihe utayivuje neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Amenyo yarangiritse kubera kuyahekenya
Amenyo yarangiritse kubera kuyahekenya

Leandre Bitwayiki, umuganga w'amenyo, avuga ko iki kibazo gituma amenyo yangirika cyane, ku buryo atakaza ubushobozi bwo gukora akazi kayo. Mu kiganiro na Kigali Today yagize ati: “Iki kibazo benshi barakigira, ariko n'iyo ubwiye umuntu ko ahekenya amenyo asinziriye, ashaka kubihakana nk'aho biteye isoni. Nyamara ni uburwayi, umuntu ubufite yajya arebera ku menyo ye, aho yose aba aringaniye, ubona asa n'aho bayabaje. Usanga iryinyo ry'ibwene, rigomba kuba risongoye, ryararinganiye utabasha kuritandukanya n'andi menyo. N'ubwo ari ryo ribigaragaza cyane, n'andi menyo yose aba yaragize ibibazo ku buryo ashobora kuba magufi cyane cyangwa se agashiraho.''

Akomeza avuga ko igikorwa cyo guhekenya amenyo gituruka mu mikaya yo mu mugongo, izamuka ku bitugu, ikazamukira mu musaya aho guhekenya bibera, ndetse abashakashatsi bavuga ko iyo umuntu ahekenya afite umujinya, imbaraga akoresha zishobora kugera kuri Toni 6.

Leandre Bitwayiki, avuga ko hari abantu bajya kwivuza amenyo yabo, yaratewe ikibazo no kurara bayahekenya, ariko ngo ubu burwayi buterwa n'imihangayiko (stress) umuntu aba yaraciyemo cyangwa se umuntu akaba yagiye kuryama afite umujinya. Yagize ati “umuntu ugira iki kibazo agomba kwirinda kuryama afite umujinya, no kwirinda gutekereza cyane ibibazo afite mbere yo kuryama. Byaba byiza umuntu agiye yinjira mu buriri yumva koko afite ibitotsi, agahita asinzira atabanje gutekereza cyane”.

Abana bato bahura n'iki kibazo, bikunze guterwa n'imihangayiko nyina yanyuzemo amutwite, cyangwa nyuma yo kuvuka mu gihe avukiye mu muryango urimo amakimbirane.

Akomeza avuga ko umuti wavura indwara ya “Bruxisme nocturne” ari ukwegera abaganga bavura ibibazo byo mu mutwe, bakoresha ibiganiro n'ubundi buryo bunyuranye bufasha umuntu, ku buryo ibibazo umuntu aba afite bamufasha kubisohokamo.




source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/indwara-yo-guhekenya-amenyo-nijoro-yagutera-ibibazo-bikomeye-mu-gihe-utayivuje-neza
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)