Icyuho mu itegeko ryemerera abangavu n'ingimbi kuringaniza urubyaro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri ubu umwana uri munsi y'imyaka 18 ushaka kuboneza urubyaro asabwa kujyana n'umubyeyi we kwa muganga.

Umuryango Nyarwanda wita ku Buzima (Health Development Initiative-HDI) uvuga ko kuba bigisaba abangavu cyangwa ingimbi kujyana n'ababyeyi babo kwaka serivisi zo kuboneza urubyaro bikiri inkomyi muri iyi gahunda.

Hashize igihe kitari gito Leta y'u Rwanda iri kwiga ku kibazo cy'abangavu batwara inda zitateguwe bityo zikabavutsa bumwe mu burenganzira bwabo bw'ibanze burimo no gucikiriza amashuri.

Ubwo yari imbere y'abasenateri mu Ugushyingo 2018, Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko hari kwigwa uburyo abangavu bakemererwa kuringaniza urubyaro nka kimwe mu bisubizo byagabanya ubwiyongere bw'inda zitateganyijwe mu rubyiruko.

Ni icyemezo kitavuzweho rumwe cyane ko hari abagishyigikiye n'abatemeranya na cyo.

Urubyiruko na rwo rwakunze kugaragaza ko bishyizwe mu bikorwa byaba inzira nziza yo kugabanya umubare wiyongera umunsi ku munsi w'abangavu bacikiriza amashuri yabo bitewe no guterwa inda bakiri kwiga.

Umuyobozi Mukuru wa HDI, Dr Kagaba Aflodis, avuga ko kuba bigisaba abangavu cyangwa ingimbi kujyana n'ababyeyi babo bikiri imbogamizi muri serivisi zo kuboneza urubyaro ku rubyiruko.

Ati 'Kuba umwana utaragira imyaka 18 asabwa kujyana n'umubyeyi we kwa muganga, bishobora gutanga ishusho itari nziza imbere y'umubyeyi, kuko ashobora gutakariza icyizere umwana we cyane ko imyumvire ya benshi kuri iyi ngingo ikiri hasi.'

'Amategeko aramutse ahindutse, abantu bagahabwa amakuru neza, bagasobanurwa ko uburyo bwo gukumira inda bitareba gusa abashakanye, njyewe mbona byagabanya izi mpungenge.'

Dr Kagaba asanga abiyumvisha ko kuboneza urubyaro ku bangavu byazabashora mu busambanyi cyangwa ingaruka zitari nziza biterwa n'uko ababivuga nta makuru ahagije baba babifiteho.

Ati 'Ni amakuru atari yo. Kubivuga ukundi rero ni uko abantu bataba bafite amakuru ahagije. Ikindi ni uko abaganga babasha kubikora mu buryo butandukanye bagendeye ku kigero cy'imyaka umwana afite.'

Mu busabe bwe agaragaza ko byaba byiza hashyizweho ibigo byihariye bizafasha urubyiruko muri gahunda yo kuboneza urubyaro n'abakozi babihuguriwe mu kurushaho kunoza imitangire y'iyo serivisi.

Umuyobozi Mukuru w'Umuryango ufite mu ntego zawo gufasha urubyiruko kumenya amakuru ajyanye n'ubuzima bw'Imyororokere, Save Generations Organisation, Nyinawumuntu Yvette, na we yatangarije IGIHE itegeko ririho ririmo imbogamizi ku bashaka serivisi yo kuboneza urubyaro.

Ati 'Ibyo byo ni imbogamizi ku bangavu cyane ko kubwira umubyeyi we igikorwa nk'icyo benshi babitinya kubera ko hari amakuru rimwe na rimwe umwana aba yarahishe umubyeyi. Nanone bigendana n'umuco usa n'urigucika wo kuba umubyeyi yaganiriza umwana ubuzima bw'imyororokere.''

Yavuze ko bisaba kubanza kumvisha ababyeyi ko bo ubwabo hari umusanzu bagomba gutanga.

Yagize ati 'Ikibazo kiracyari mu myumvire, umubyeyi niyumva ko kugeza umwana kwa muganga muri serivisi nk'izi z'ubuzima bw'imyororokere ari inshingano ze nk'uko amugenera amafunguro n'ibindi bizarushaho koroha.'

Nyinawumuntu yavuze ko bidakwiye gufatwa nk'igikuba cyacitse kuba umubyeyi ajyana umwana we kwa muganga kwaka serivisi zijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

Ati 'Umubyeyi wese akeneye kumva ko kuganira n'umwana we ku buzima bw'imyororokere mu muryango ari inshingano ze kuko bizatuma umwana atinyuka kumugisha inama kuruta uko yajya kuzishakira ahandi. Ababyeyi nibatinyuke baganire n'abana bizadufasha kugabanya umubare w'abana bahura n'iki kibazo cyo gutinya.'

Yavuze ko guhindura itegeko no kwigisha abafite aho bahurira no gutanga serivisi ku buzima bwimyororokere by'umwihariko ababyeyi ari byo byafasha mu kurushaho kugira imikorere myiza.

Ati 'Twifuza ko itegeko ryahinduka ariko twifuza ko habaho amahugurwa mu ngeri zose, turakora ubukangurambaga kuko umubyeyi akwiye kwita kuri wa mwana, akure yisobanukiwe bizatuma umubyeyi yumva ko no kumuherekeza na yo ari inshingano ye.'

Bamwe mu bangavu n'ingimbi baganiriye na IGIHE bahuriza ku kuba iyi gahunda ari nziza kuri bo ariko bagasanga byagorana kuri bo kuko benshi batatinyuka kubihingutsa mu miryango.

Ishimwe Clémentine w'imyaka 16 yagize ati 'Njyewe mbona gahunda ari nziza. Ikindi yashyiriweho kudufasha ariko biracyagoye kuko twe nk'abana usibye no kwitabira ntiwanabihingutsa mu muryango. Mbona icyaba cyiza ari uko bavuga ngo ushaka kuboneza urubyaro arahabwa serivisi bidasabye urushya rw'umubyeyi.'

Muhire Phocas w'imyaka 17 we yagaragaje ko bikigoranye mu miryango kuganira ku buzima bw'imyororokere.

Ati 'Usibye no kuboneza urubyaro, usanga bikiri ikibazo kuganira ku bijyanye n'imyororokere mu miryango yacu. Serivisi ni nziza pe ariko kuvuga ngo wajyana n'umubyeyi ntibyatworohera na gato, cyane ko bishobora gutuma umubyeyi agutakariza ikizere bitewe n'imyumvire yabo.'

Ku rundi ruhande ariko abanyamadini basanga kuboneza urubyaro atari cyo cy'ibanze ku bangavu ahubwo bakwiye guhugurwa bakigishwa kwirinda.

Ubwo Sr Hélène Nayituriki yaganiraga na IGIHE mu Ukwakira 2020 yavuze ko atumva ukuntu abantu bavuga ko kwifata byananiranye kandi asanga kwigishwa ari ryo pfundo rya byose.

Ati 'Njye mbona ari ubugome buhanitse guha abana bacu ibyo binini cyangwa utwo dukingirizo n'ibindi byose byo kuboneza urubyaro. Ntidukwiye kuvuga ngo byamunaniye kwihangana, nidukore uburyo bwose bitamunanira kuko birashoboka. Umwana iyo ugiye umwigisha ugakora ku buryo umurinda ubuzerezi ntaba ingegera, kumurinda rero birashoboka cyane.'

Raporo ivuga ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda ya 2020 igaragaza ko abangavu 11.6% aribo babonye serivisi yo kuboneza urubyaro, nyamara umubare w'abaterwa inda zitateganyijwe ukomeje kwiyongera nkaho kuva muri Mutarama kugeza muri Kanama umwaka ushize, abangavu batewe inda bari 15 656.

Mu Ukuboza 2020, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko hari ibiganiro biri gukorwa bigamije kurebera hamwe niba abana bari hagati y'imyaka 15 na 18 mu Rwanda bashobora kwemererwa kujya bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro bitabaye ngombwa ko hagishwa inama ababyeyi babo cyangwa ababarera, nk'uko byari bisanzwe bigenda.

Abangavu bashobora kwemererwa gutangira guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro batagishije inama ababyeyi babo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyuho-mu-itegeko-ryemerera-abangavu-n-ingimbi-kuringaniza-urubyaro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)