Ibya Ivan Minnaert na Rayon Sports byasubiye irudubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubiligi Ivan Jacky Minnaert avuga ko agiye kongera kwitabaza Inkiko zisanzwe nyuma y'uko Rayon Sports inaniwe kumwishyura nk'uko babyumvikanye.

Ikibazo cya Minnaert na Rayon Sports kigiye kumara hafi imyaka 3. Muri Mata 2018 Rayon Sports yahaye Minnaert akazi nk'umutoza mukuru ariko muri Kanama uwo mwaka iza kumwirukana azira gusagarira Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Minnaert akaba yarahise yitabaza akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA aho yaregaga iyi kipe kumwirukana binyuranyije n'amategeko, aka kanama kaje guhanisha Rayon Sports kwishyura miliyoni zirenga 32.

Rayon Sports yaje guhita ijuririra iki cyemezo muri FERWAFA, Kanama 2019 aho yavugaga ko aka kanama hari aho kabogamye.

Tariki ya 7 Ukuboza 2019 imyanzuro yarasohotse, yavugaga ko Rayon Sports hari ibyo itubahirije byari byumvikanyweho n'impande zombi. Yategetse kwishyura uyu mutoza miliyoni 13.836 Frw kongeraho ibihumbi magana atanu by'amanyarwanda nk'igihembo cy'umwunganizi mu mategeko (500,000 FRW) aho kuba miliyoni 32.5 Frw nk'uko byari byemejwe n'Akanama nkemurampaka muri Nyakanga 2019.

Tariki ya 14 Nzeri 2020, Ivan Minnaert yahuye n'uwari umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate bumvikana uburyo azishyurwa amafaranga ye, aho bemeranyijwe mu bice bitatu.

Igice cya mbere cyabaye ako kanya(Bivugwa ko yishyuwe ibihumbi 7 by'idorali bisanga ibihumbi 2 yari yarahawe mbere)ubu akaba arimo arishyuza miliyoni 5.6 z'amafaranga y'u Rwanda.

Igice cya kabiri kikaba cyaragombaga kwishyurwa bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2021(ejo hashize) ni mu gihe icya gatatu ari tariki ya 31 Werurwe 2021 hakiyongeraho 5% by'inyungu.

Ivan Minnaert yabwiye ISIMBI ko yavuganye n'umuyobozi wa Rayon Sports mushya, Uwayezu Jean Fidele watowe tariki ya 24 Ukwakira 2020 ariko amubwira gutekereza icyorezo kikarangira.

Ati" twavuganye mu Kuboza 2020, yampaye udufaranga duke. Ubu arimo kwitwaza icyorezo."

Mu butumwa ISIMBI yabonye bwa Uwayezu Jean Fidele na Ivan Minnaert, uyu muperezida yamubwiye ko bitewe n'ibihe igihugu kirimo na Rayon Sports by'umwihariko nta mafaranga ye babona ko agomba gutegereza kikarangira, ibintu uyu mutoza adakozwa. Avuga ko agiye kongera kwitabaza FERWAFA ibashinzwe.

Ivan Minnaert avuga ko agiye kwitabaza Inkiko zisanzwe atazasubira muri FERWAFA kuyiregayo, ngo FERWAFA izumva bayibwira gufatira amafaranga ya Rayon Sports bakamwishyura.

ISIMBI yagerageje kuvugana na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.

Minnaert yari yahuye Sadate bumvikana uburyo azishyurwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibya-ivan-minnaert-na-rayon-sports-byasubiye-irudubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)