Iburasirazuba: Abantu 1,307 bafashwe barenze ku mabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Mutarama 2021, nyuma y'aho ku wa Kabiri tariki 05 Mutarama 2021 hatangiye kubahirizwa amabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19, abantu 1,307 bagafatwa bayarenzeho harimo abafashwe bacuruza nyuma ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko muri rusange abaturage batangiye kumva ubukana bw'icyorezo cya COVID-19 ku buryo benshi bubahiriza amabwiriza aba yatanzwe.

Icyakora ngo ntihabura ba kidobya ari na yo mpamvu mbere y'uko saa kumi n'ebyiri z'umugoroba zigera inzego z'umutekano ndetse n'ubuyobozi bwite bwa Leta bari muri santere z'ubucuruzi ndetse n'imijyi itandukanye bibutsa abaturage isaha zo gufunga amaduka.

Ati “Saa kumi n'imwe n'igice Polisi n'ubuyobozi, bari muri za santere z'ubucuruzi n'imijyi bituma abacuruzi bafunga ku buryo bitasabye ko bibutswa cyane. Ariko na none icyagaragaye harimo ababyumva kandi ni bo benshi. Santere ntoya cyane ni zo twasanze hari resitora enye zikora ariko na bo barengeje iminota mike.”

CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko muri rusange abantu 1307 ari bo bafashwe mu turere turindwi tugize intara y'Iburasirazuba barimo 618 batari bambaye udupfukamunwa, 111 bazira kudahana intera na 517 bagejeje saa mbili z'ijoro bataragera mu ngo zabo.

Abantu 61 kandi bafatiwe mu tubari ndetse ngo hari na resitora enye basanze zigitanga serivise nyuma ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

Hafashwe kandi imodoka eshatu, moto eshanu n'igare rimwe ba nyiri ibi binyabiziga bakiri mu nzira nyuma ya saa mbili z'ijoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko abafashwe barenze ku mabwiriza bigishijwe ndetse banacibwa amande hagendewe ku bihano byateganyijwe n'inama njyanama ya buri karere, mu gihe imodoka na moto byo ba nyirabyo bacibwa amande angana n'ibihumbi 25.

CIP Hamdun Twizeyimana arasaba abaturage kumva ko amabwiriza yashyizweho hagamijwe kubarinda icyorezo cya Covid-19 bityo bakwiye kuyubahiriza aho gucengana n'inzego z'ubuyobozi ndetse n'iz'umutekano.

Agira ati “Abantu bakwiye kwirinda gukorera ku jisho kuko icyorezo kirahari kandi kirica, buri wese agire uruhare mu kugikumira yubahiriza amabwiriza yose uko yatanzwe nibwo kizatsindwa abantu bagasubira mu mudendezo.”

Amabwiriza y'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 04 Mutarama, avuga ko isaha yo gufunga ibikorwa by'ubucuruzi ari saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kandi buri muntu wese akaba yageze mu rugo rwe mbere ya saa mbili z'ijoro.




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/iburasirazuba-abantu-1-307-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza-mashya-yo-kwirinda-covid-19
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)