Amakuru Mashya: Muhadjiri yahesheje AS Kigali intsinzi basezerera KCCA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hakizimana Muhadjiri, yatsindiye ikipe ya AS Kigali FC igitego cyayihesheje gusezerera KCCA, bituma bajya mu kindi cyiciro kibanziriza amatsinda.

Nubwo batangiye batsindwa igitego cya mbere hakiri ku masegonda gusa, ikipe ya AS Kigali FC ntabwo yacitse intege kuko yagerageje gukomeza kwihagararaho.

Aheebwa niwe watsindiye KCCA ibitego byose uko ari bitatu (1' 40' 70') ariko abasore ba AS Kigali FC bakomeje kugerageza gushaka igitego.

Eric yaje gukora impinduka hakiri kare nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri hakiri kare, havamo Ntamuhanga Thumaini asimburwa na Orotomal Alexis wari uje kongera imbaraga mu busatirizi.

Bakigaruka mu gice cya kabiri, bahise babona penaliti yatewe neza na Hakizimana Muhadjiri, bibahesha igitego cy'ingirakamaro cyane.

Byahise bituma KCCA yasabwaga ibindi bitego bibiri, ariko ibonamo kimwe, bituma AS Kigali FC ikomeza banganyije 3-3 ariko igitego cyo hanze kibahesha gusezerera KCCA.

Baraza gutegereza tombola y'uburyo bazahura mu cyiciro gikurikiyeho, kugirango uzasezerera undi, azahite ajya mu matsinda.

  • AS Kigali FC yagerageje kwihagararaho


  • Source : https://impanuro.rw/2021/01/06/amakuru-mashya-muhadjiri-yahesheje-as-kigali-intsinzi-basezerera-kcca/

    Post a Comment

    0Comments

    Post a Comment (0)