Miss Pamella Uwicyeza kuri ubu uri mu rukundo rutajegajega n'umuhanzi The Ben, amaze gushyira hanze ifoto ye ari kumwe na The Ben benda gusomana. Iyi foto Miss Pamella ayishyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

Iyi niyo foto Pamella amaze gushyira hanze
Nyuma yuko Miss Pamella ashyize hanze iyi foto, yayiherekesheje amagambo agira ati: " Butter/Jelly🤎 ".

Hashize iminota mike iyo foto igiye hanze, The Ben ahise ayivugaho amagambo agira ati: ''Crème de la crème ❤️❤️ ''.

Iyi foto ya Miss Pamella na The Ben igiye hanze mu gihe hashize iminsi ibiri gusa The Ben yizihije isabukuru ye y'amavuko akaba ari nawo munsi iyo foto yafatiweho dore ko na Miss Pamella, umukunzi we nawe yari ari mu birori by'isabukuru y'amavuko ya The Ben.
Source : https://yegob.rw/miss-pamella-ashyize-hanze-ifoto-ye-ari-kumwe-na-the-ben-benda-gusomana/