Umuhanzi w'icyamamare muri Afurika, Diamond Platnumz yanze kugira icyo avuga ku magambo nyina Sanura Kassim cyangwa Mama Dangote aherutse guhatangaza avuga ko se Abdul Juma atari we se.
Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo nyina w'uyu muhanzi yatangaje ko Diamond atari umuhungu wa Juma Abdul nk'uko abantu bari babizi ahubwo ari umwana wa Sulum Idd Nyange.
Mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo yarimo avuga kuri Tigo nka kompanyi nshya bagiye gukorana, yabajijwe iki kibazo yanga kugira icyo akivugaho, yavuze ko hari umwanya wabyo.
Ati"ubu murashaka ngo tuvuge ku bintu byo mu gitanda, sinshobora, icyo kibazo hari umwanya wacyo tuzakivugaho birambuye, impamvu hano twaje kuvuga kuri Tigo, nsubije icyo kibazo ikiganiro twaba tukerekeje muri uwo murongo kandi sibyo."
Nyuma y'uko Juma Abdul yumvishe aya magambo yatangajwe na nyina wa Diamond ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama kuri Wasafi Radio, yasabye ko Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond Platnumz] yamburwa amazina ye ya Abdul Juma kuko atari umwana we.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-yaruciye-ararumira-abajijwe-ku-kibazo-cya-se