Covid_19: Umutoza Seninga Innocent wa Musanze yongeye gutabwa muri yombi azira kutubahiriza amabwiriza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Seninga Innocent , Umutoza wa Musanze FC, n'itsinda ry'abantu 12 bari kumwe ubwo bafatwaga n'inzego z'abashinzwe umutekano bakoze ibirori, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ngo babe bacumbikiwe banigishwa.

Ku wa Gatandatu, Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yavuze ko yataye muri yombi abantu 12 barimo umutoza wa Musanze FC, Seninga Innocent, nyuma yo gufatirwa mu cyuho barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagakora ibirori mu rugo rw'umuturage bitemewe, aho bari banywaga inzoga.
Bahise bajyanwa muri Stade Ubworoherane ariko Polisi ikorera muri aka Karere isanga bagomba kwigishwa hafatwa umwanzuro wo kubajyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ngo babe bacumbikiwe banigishwa.
Bamwe muri aba batawe muri yombi bemeza ko bari basanzwe bazi neza ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 atabemerera gukora ibi birori, basabye imbabazi ndetse bagira inama abagikomeje gukerensa amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
Seninga Innocent yagize ati 'Nafatiwe mu gikorwa kitari cyiza cyo gusangirira mu rugo, njye nahageze nje kureba murumuna wa Muhadjiri, nkihagera Polisi iraza iradufata ariko twari twarenze ku mabwiriza.'
'Twakoze amakosa kandi turayasabira imbabazi yaba ku Banyarwanda bose, abakuru n'abato, tukabagira inama yo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko icyorezo gihangayikishije Isi.'
Umuhire Clémentine we yagize ati 'Twakoze amakosa batuzana hano, ntabwo byari ibirori kuko hagiye haza umwe umwe tuza kwisanga turi itsinda nibwo badufashe, ndasaba imbabazi kandi n'abacyumva ko COVID-19 yoroheje babyirinda bagakurikiza amabwiriza.'
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Rugigana Alexis, yasabye abaturage gukomeza kwitwararika ntihagire uwo baha icyuho ari gukerensa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, kuko byashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.
Ati 'Twabafashe bari mu nzu y'umuturage bakora ibirori bamwe bakamubwira ngo bari kumwe n'abakunzi babo, abandi ngo ni inshuti; ibi byose ntabwo byemewe murabizi ko muri iki gihe cyo kwirinda COVID-19 ntabwo byemewe ko hari abantu bahurira mu nzu imwe batahataha.'
'Twasaba abaturage kumva ko Covid-19 ihari kandi yica, tutarebye neza tukirara Musanze yajya habi. Aha bari barimo kwigishwa nitubona bamaze kwiga neza tuzabareka bajye mu ngo zabo.'

Ni inshuro ya kabiri uyu mutoza wa Musanze FC, Seninga Innocent, atabwa muri yombi kuko mu Ukuboza 2020 nabwo yari yafashwe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, ajyanwa muri Stade, anacibwa amande.



Source : https://impanuro.rw/2021/01/25/covid_19-umutoza-seninga-innocent-wa-musanze-yongeye-gutabwa-muri-yombi-azira-kutubahiriza-amabwiriza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)