Bumvaga muri 2020 bazaba bameze nk'abari muri Paradizo none ngo wababereye ‘inyatsi' #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Mu ijoro ryo kwishimira kwinjira muri 2020 ni uku byari bimeze
Mu ijoro ryo kwishimira kwinjira muri 2020 ni uku byari bimeze

Umubyeyi utuye mu Bugesera utifuje ko amazina ye avugwa, ariko akaba yarakoreraga ikigo cy'ishuri kitwa ‘Les Hirondelles de Don Bosco-Kigali', avuga ko uyu mwaka wamubereye mubi kurusha indi yose.

Yagize ati,”uyu mwaka ni isereri gusa, reba icyorezo cya Covid-19 cyaraje duhera mu ngo bitarigeze bibaho,duhagarikirwa imishahara, batwambura ubwishingizi bwo kwivuza,wibaze uko byagendekeye umugore wari utwite yajya kubyara ageze kwa muganga agasanga bamukuye mu bwishingizi!,mu rugo ikibazo cy'imibereho kiragoye uririranwa n'abana nabo batiga, udafite n'ibihagije ubaha,mbese uyu mwaka nurangire kuko wambereye uw'ibibazo gusa”.

Mukankusi Ana, ubu akora ubucuruzi bworoheje bw'imyenda y'abana bato,ariko avuga ko ibyo yabigiyemo kuko yari amaze guhomba kuko ngo yacuruzaga ‘alimentation',ariko amafaranga agenda abura,abamuguriraga baragabanuka arahomba,ariko kuko ngo imyenda itangirika vuba,aho umukiriya abonekeye aragura.Ibyo byose avuga ko ari ibibazo yazaniwe n'umwaka wa 2020, kuko ubundi ngo yarakoraga bikagenda.

Cyubahiro Francis ukorera umwuga w'ububaji mu Mujyi wa Nyamata,avuga ko umwaka wa 2020 wajemo ibibazo, ugatuma amafaranga abura.

Yagize ati,”Uyu mwaka ntacyo nawuvugaho, uretse kuvuga ko wabaye mubi gusa,ubusanzwe mu kazi kanjye narakoraga nkaba nakwizigama 300.000Frw ku mwaka,ariko uyu uarangiye nta na 100.000Frw nizigamye, kubera icyorezo cya Covid-19.Uko nari niteze uyu mwaka si nawubonye, numvaga uzansiga nagutse mu kazi kanjye, ariko si ko byagenze muri make,usize ibibazo gusa”.

Hakizimana Emmanuel ni Umunyonzi, akora akazi ko gutwara abantu n'ibintu ku igare,avuga ko uyu mwaka wamubereye mubi, ku buryo yumva yawutuka ibitutsi bibi byose azi bibaho, kuko ngo wajemo icyorezo, gituma abura uko akora arakena,arya n'amafaranga yari yarizigamiye yose.Gusa ngo mu byo, uyu mwaka umusigiye harimo kumenya ko kwizigama ari ingirakamaro, umuntu yabishaka cyangwa atabishaka, kuko ngo yatabawe n'amafaranga yari yarizigamiye.

Umusore utifuje ko amazina ye avugwa, ubundi ngo wigisha ibyo gutwara ibinyabiziga, avuga uyu mwaka wabaye mubi kuri we, kuko wamusubije inyuma mu iterambere kubera icyorezo cya Covid-19, cyatumye imirimo imwe n'imwe ihagarara, naho ifunguriwe igakora nabi, ibyo rero ngo byatumye ubu asa n'udafite akazi kandi yaragahoranye.

Mugenzi we nawe utifuje kuvuga amazina ye,ubu akora akazi ko gucuruza amakarita na ‘me2u' bya MTN,ariko ibyo ngo yabigiye kuko yari amaze gutakaza akazi yakoraga bitewe n'icyorezo cya Covid-19.Ubundi ngo yakoraga mu bijyanye n'imikino y'amahirwe,aho yakoraga ngo yari afite amasezerano y'akazi,agashobora kwizigamira amafaranga ari hagati ya 80.000-100.000Frw ku kwezi, none ibyo byose ubu ngo yarabitakaje, ako kazi akora muri iki gihe, ngo ntashobora kwizagamira arenze 50.000Frw ku kwezi.

Ati,”uyu mwaka wambereye mubi, ubu nari mfite umushinga wo gukomeza amashuri, nkanashinga urugo kuko iyo ngumana akazi nari mfite byarashobokaga, none ibyo byose byaranze,mu by'ukuri uyu mwaka, udusigiye ibibazo byinshi”.

Nyamulinda Jean Claude,we ni umumotari,avuga ko uyu mwaka wa 2020,utaragera yumvaga uzaba ari umwaka w'igitangaza,ko uzaba ari umwaka w'amateka meza, ukazarangira ageze kuri mu iterambere,none ngo wajemo icyorezo, hazamo gahunda yo kuguma mu rugo, amafaranga arabura,ariko ngo afite icyizere ko umwaka utaba ibintu bizagenda neza,hakaza impinduka nziza,Covid-19 ikarangira,ibintu bigasubira uko byahoze, gusa ngo nitanarangira bo nk'abamotari biteguye gukomeza guhangana nayo bubahiriza amabwiriza yo kuyirinda.

Dusengimana Viateur, nawe ni umumotari ukorera mu Mujyi wa Nyamata,ati,”Mbere iyo numvaga bavuga ngo ‘vision' 2020 numvuga tugiye kwinjira muri Paradizo,none watubereye inyatsi,twumvaga tuzaba twarateye imbere, none nta terambere,kubera icyorezo cya Covid-19,uyu mwaka utubereye inyatsi.Njyewe nanawugizemo umwaku,Polisi yandikira mota yanjye kandi iparitse mu rugo,kandi ndayishyura kuko bansabaga ibimenyetso ko yari mu rugo nkabibura,nuko ndayishyura.2020 yambereye mbi iragatsindwa gusa”.

Nsabimana Eric akora akazi ko gutunganya imisatsi mu Mujyi wa Nyamata, we avuga ko uyu mwaka yari ategereje kuwubonamo ibintu byinshi byiza,ariko ngo yari yiteze si byo yabonye.

Yagize ati, “Njyewe navuga ko muri uyu mwaka napfuye gusa,none se niba nararyaga kuko nakoze, salon zigafunga urumva byari bimeze bite?,2020 wabaye umwaka mubi, ugoye,ariko muri byose turashimira ko dufite amahoro, tukagira n'ubuyobozi bwiza,kuko niba ntarabonye ibyo Leta yatanze ngo bitabare ba Nyakabyizi bari bashonje muri kiriya gihe cya ‘guma mu rugo',hari abandi babibonye kandi birabafasha”.

Mukarwego Elina,ni umuhinzi usanzwe, avuga ko uyu mwaka wabaye mubi nubwo, ubu yejeje ibishyimbo umuryango we ukaba udashonje,ariko ngo uko yumvaga bavuga ‘vision'2020 bitandukanye n'uko yayibonye.

Ati “Uyu mwaka muri rusange wabaye mubi, nawe se, icyorezo gisize isi yose ihangayitse itya wigeze ucyumva?reba ubu turapfuka amazuru tugapfuka iminwa kugeza no ku bana bato, hari ikindi gihe wigeze ubyumva?,2020 ubaye umwaka w'ibibazo byinshi,ariko wenda icyorezo nikirangira umwaka utaha uzaba mwiza kurushaho”.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bumvaga-muri-2020-bazaba-bameze-nk-abari-muri-paradizo-none-ngo-wababereye-inyatsi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)