Bugesera: Hari gushakwa igisubizo cy’abaturage bahinze Watermelon ntizere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi biri gukorwa n’Akarere ka Bugesera, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse na sosiyete yinjije mu gihugu ubwo bwoko bw’imbuto za Watermelon.

Muri Nzeri 2020 nibwo abaturage basaga 70 bo mu Karere ka Bugesera bahinze Watermelon ku buso bungana na hegitari 40. Icyo gihingwa bari bacyitezeho umusaruro ukomeye dore ko bamwe na bamwe banagiye bafata inguzanyo muri banki kugira ngo babashe kwifashisha ayo mafaranga mu kwita kuri urwo rubuto.

Aba baturage bavuga ko ubwo rwari rugeze aho gutangira gutanga umusaruro ngo ahubwo rwatangiye kuma, ahaje urubuto aho gukura bikarangira rwumye rukavaho. Hari abavuga ko bakodesheje imirima banaka inguzanyo muri banki bizeye kunguka none ubu ngo barahangayitse bakaba basaba leta kubagoboka ikabavuganira dore ko ari nayo yabahuje na sosiyete yazanye umurama wa watermelon.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Bugesera, Sijyenibo Jean Damascène, yabwiye IGIHE ko basabye sosiyete yazanye izi mbuto kwegera abaturage muri uku kwezi bakamenya ikibazo cyabayeho ubundi bakarebera hamwe icyo babashumbusha.

Yagize ati “Iyo kompanyi nimara kureba uko ikibazo kimeze niyo izagena uburyo ibashumbusha, akarere nako kabakorere ubuvugizi kandi rwose iyi kompanyi iremera ko izo mbuto zaturutse iwabo.”

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubushakashatsi n’Ikoranabuhanga mu Buhinzi muri RAB, Dr Bucagu Charles, yavuze ko bohereje intumwa zo gukurikirana uko ikibazo kimeze.

Ati “Abantu bagiyeyo ntabwo baraduha raporo noneho tukareba igikwiriye gukorwa, biriho birakurikiranwa hari abahagarariye abatanze imbuto, RAB n’Akarere. Abo bose bagiye guhura n’abaturage kugira ngo bumvikane igikwiriye gukorwa banarebe uko ikibazo giteye, turatekereza kubashumbusha ariko bigakorwa n’uwabagurishije imbuto kugira ngo bazibe icyo cyuho.”

Dr Bucagu yavuze ko bazafasha aba baturage ku buryo batazahomba ngo n’abafite inguzanyo yavuze ko bazafashwa mu gushumbushwa ku buryo batazahomba burundu.

Watemelon ni urubuto ruribwa rukaba rugizwe na 92% by’amazi na 6% by’isukari. Rukunda kuribwa cyane mu gihe cy’impeshyi kuko akenshi ruba rukonje rukabavura inyota, rubamo Vitamine A,C,B6 na B1, habamo kandi imyunyungugu ya potassium, magnesium, carotenoid na lycopene.

Uru rubuto rufite umumaro kandi ku buzima bw’umuntu kuko rufasha mu kurwanya indwara z’umutima, kurinda umwuma mu mubiri, koroshya igogora, gutuma uruhu n’umusatsi bihorana itoto n’ibindi byinshi.

Abaturage bavuga ko bahombejwe n'imbuto za Watermelon bahawe bazihinga ntizere



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-hari-gushakwa-igisubizo-cy-abaturage-bahinze-watermelon-ntizere
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)