Nyuma y'imyaka  hafi 27, Edouard Balladur wari Minisitiri w'Intebe w' u Bufaransa arashyize  yemera gushyira ahabona 'amabanga ye' ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko se aracyari  amabanga koko, cyangwa ni ibisigazwa byayo? #rw

webrwanda
0

Kwemera gushyira ahabona inyandiko z'ibanga nyuma y'imyaka ikabakaba 27 yose, abasesenguzi babibonyemo andi mayeri yo guhakana uruhare rw'uBufaransa n'abari abayobozi babwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo basesenguzi baribaza impamvu Edouard Balladur w'imyaka 91(ushobora no kuba yumva ntacyo akiramira kubera iza bukuru), yategereje imyaka ingana gutya ngo ashyire 'ukuri' hanze, bagakeka ko muri icyo gihe cyose amabanga nyayo yari agikamurwa,  hakaba hasigaye ibikatsikatsi biterekana ukuri na guke.

Koko rero imyaka ikabakaba 27 irashize abari abategetsi b'uBufaransa cyane cyane abo ku ngoma ya Perezida François Mitterrand, barwana no kwerekana ko nta ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyamara abashakashatsi, impuguke mu mateka, yewe n' itsinda ry'abadepite muri icyo gihugu ubwabo, bagaragaje bidasubirwaho ko ubutegetsi bwa François Mitterrand n'ibyegera bye, bwashyikikiye Leta ya 'Hutu Power' mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bari ku isonga ry'ubutegetsi bw'uBufaransa, harimo Edouard Balladur wabaye Minisitiri w'Intebe kuva muw' 1993 kugeza muw'1995.

Uyu mukambwe yakomeje gushyirwaho igitutu ngo yemere amahano anayasabire imbabazi, ariko aratsimbarara,yirengagiza ibimenyetso simusiga byagararagarijwe isi yose. Urugero ni nk'aho akivuga ko  abasirikari b'Abafaransa boherejwe mu Rwanda mu kiswe'Opération Turquoise', ngo bari baje gutabara abicwaga, nyamara bamwe mu basirikari bakuru bari muri ubwo butumwa, nka Guillaume Ancel, bivugira ko nta kindi cyabagenzaga uretse gufasha ku rugamba Leta y'abicanyi, no kuyikingira ikibaba kugeza ihungiye muri Zayire y'icyo gihe.

Perezida Emmanuel Macron uyobora uBufaransa muri iki gihe, umwaka ushize yashyizeho itsinda rigizwe n' ''impuguke' ngo zizasesengura uruhare uBufaransa bushinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bigomba gushingirwaho rero harimo n'inyandiko z'amabanga z'abari abategetsi mu Bufaransa, barimo na Edouard Balladur. Ng'uko uko uyu musaza yatangaje ko 'amabanga ' ye azajya ahagaragara muri Mata uyu mwaka, ari nabwo biteganyijwe ko  iri tsinda rizatanga raporo yaryo. Abakurikiranira hafi iki kibazo, baribaza impamvu gushyira hanze  iyi raporo n'amabanga ya Edouard Balladur bihuriranye no kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Baragira bati:' Nubwo ntawe uzi ibikubiye mu byo Bwana Balladur azashyira ahabona, nta n'uwakwizera ibizaba birimo.

Birashooka ko hazaba huzuyemo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko mu bihe nka biriya byo kwibuka ari bwo abahanaka bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi bashinyika amenyo'.

Ibizava muri raporo y'iryo tsinda  riyobowe na Vincent Duclert abakurikiranye imikorere yaryo nabyo ntibabishira amakenga, bashingiye cyane ku barigize n'abazatanga amakuru batazatinyuka kwishyira ku karubanda. Umwe mu bari bagize iryo tsinda, Julie d'Andurain yegujwe n'igitutu cy'abamurega kubogamira ku bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

 

 

The post  Nyuma y'imyaka  hafi 27, Edouard Balladur wari Minisitiri w'Intebe w' u Bufaransa arashyize  yemera gushyira ahabona 'amabanga ye' ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko se aracyari  amabanga koko, cyangwa ni ibisigazwa byayo? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimyaka-hafi-27-edouard-balladur-wari-minisitiri-wintebe-w-u-bufaransa-arashyize-yemera-gushyira-ahabona-amabanga-ye-ku-bijyanye-n/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)