Amavubi yaguye miswi na Congo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino wa gicuti wo kwitegura igikombe cy'Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo 'CHAN' u Rwanda rwanganyije na Congo Brazaville 2-2.

Mu rwego rwo kwitegura irushanwa rya CHAN 2021, Amavubi yateguye irushanwa rito ryagombaga kwitabirwa na Congo Brazaville na Namibia ariko kubera ko ibikorwa bya ruhago muri Namibia byahagaze kubera icyorezo cya Coranavirus ntabwo yaje.

Iri rushanwa ryatangiye uyu munsi aho Amavubi agomba gukina na Congo Brazaville imikino 2.

Umukino watangiye amakipe yombi ashakisha igitego akina imipira miremire.

Ku munota wa 10 Martin Fabrice yatakaje umupira mu kibuga hagati Manzi Thierry nawe ananirwa kuwukuraho maze ufatwa na rutahizamu Orasssi Bersyl ahita atsinda igitego.

Ku munota wa 22 u Rwanda rwabonye kufura itewe na Manishimwe Djabel maze Ange Jimmy ashyizeho umutwe umupira ukubita igiti cy'izamu.

Ku munota wa 27 nyuma yo kunanirwa kumvikana hagati ya Manzi na Ange, Bersyl Obassi atsinze igitego cya kabiri nyuma y'uko Kwizra Olivier ananiwe gukomeza umupira uhinduwe na Prince wari uherejwe neza na Archange

Ku munota wa 29 Amavubi yabonye igitego cya mbere gitsinzwe Martin Fabrice ku mupira w'umuterekano wari utewe na Manishimwe Djabel.

Amavubi yashatse uko yishyura ikindi gitego ariko igice cya mbere kirangira ari 2-1.

Igice cya kabiri Mashami Vincent yagitangiye akora impinduka havamo Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Seif na Iyabivuze Ose hinjiramo Usengimana Faustin, Ruboneka Bosco na Byiringiro Lague.

Amavubi muri iki gice cya kabiri yasatiriye cyane ashaka igitego cya kabiri.

Ku munota wa 55 Byiringiro Lague yahaye umupira Djabel wahise awuha Omborenga Fitina wasigaye arebana n'izamu ariko ateye umunyezamu awukuramo.

Ku munota wa 59 Congo yakoze impinduka Langa Bercy yahaye umwanya Prince Obongo, Ossete Harvy aha umwanya Babele Saoede.

Ku munota wa 72 Amavubi yongeye gukora impinduka Djabel na Savio bavamo hinjiramo Mico Justin na Iradukunda Bertrand.

Ku munota wa 78 Jacques Tuyisenge yahawe umupira mwiza awufunga n'igituza yinjira mu rubuga rw'amahina ateye mu izamu unyura inyuma y'izamu.

Amavubi yari yasatiriye ashaka igitego, yaje kukibona ku munota wa 86 ku mupira Martin Fabrice yateye uvuye muri koruneri Bertrand ashyiraho umutwe usanga Mico Justin ahagaze neza ahita atsinda igitego. Kuri uyu munota Twizerimana Onesme yari amaze gusimbura Jacques Tuyisenge.

Umukino warangiye ari 2-2. Amakipe yombi azongera guhurira mu mukino wo kwishyura tariki ya 10 Mutarama 2021.

Abakinnyi basohoka mu rwambariro
11 b'u Rwanda babanjemo
Abakinnyi ba Congo Brazaville babanjemo
Ba kapiteni mbere y'umukino
Nshuti Dominique Savio ku mupira
Imanishimwe Emmanuel Mangwende abuza umukinnyi wa Congo gutambuka
Bishimira igitego cya Martin Fabrice Twizerimana



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yaguye-miswi-na-congo-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)