Amavubi atsinzwe na Congo-Brazzaville mu mukino wa nyuma utegura CHAN #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru kuri Stade Amahoro nibwo hasojwe irushanwa ryahuzaga u Rwanda na Congo-Brazzaville, aho mu mukino wa mbere amakipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2.

Mu mukino wa kabiri, ikipe ya Congo-Brazzaville itsinze Amavubi igitego 1-0, cyatsinzwe na Cervelie Ikouma Epoyo n'umutwe ku munota wa cyenda.

Biteganyijwe ko ku wa Gatatu tariki 13/01/2020 Amavubi azahaguruka i Kigali yerekeza i Douala muri Cameroon ahazabera iyi mikino.

Abakinnyi babanjemo:

Congo-Brazzaville:

Ndzila Pavelh, Ondongo Haria, Rozan Varel, Nsenda Francis, Ikouma Cervelie, Ngoma Nzadu, Mohendiki Brel, Binguila Hardy, Nkounkou Aimé, Bintsouka Archange na Obongo Prince.

Rwanda:

Kwizera Olivier, Mutsinzi Ange, Niyomugabo Jean Claude, Usengimana Faustin, Bayisenge Emery, Nsabimana Eric 'Zidane', Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Lague, Mico Justin, Iradukunda Jean Bertrand na Sugira Ernest.




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-atsinzwe-na-congo-brazzaville-mu-mukino-wa-nyuma-utegura-chan
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)