Amakipe 3 akinamo abanyarwanda yageze ½, Meddie Kagere ati'kuki buri mu gihe muba mumbaza Yanga?' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakipe 3 akinamo abanyarwanda muri Tanzania yageze muri ½ cya Mapinduzi Cup, igikombe kirimo kubera muri Zanzibar.

Ayo makipe ni Simba SC ya Meddie Kagere, Yanga ya Haruna Niyonzima na Azam FC ya Niyonzima Ally.

Muri ½, Haruna Niyonzima wafashije ikipe ye kugera muri ½ banganya na Jamhuri SC 0-0 ariko bakaza gutsinda Namungo FC 1-0 uyu munsi irahura na Azam FC ya Niyonzima Ally yanganyije na Mlandege 1-1 ariko ku munsi w'ejo ikaba yaratsinze Malindi 1-0. Ni umukino uri bube saa 15 z'i Kigali.

Nyuma yo gutsinda Chipukizi 3-1 na Mtibwa Sugar 2-0, Simba SC ya Kagere uyu munsi saa 19:15' z'i Kigali, muri ½ irahura na Namungo FC yatsinzwe na Yanga 1-0 ikaza gutsinda Jamhuri 2-0.

Meddie Kaere abajijwe niba atekereza ko ku mukino wa nyuma bashobora guhura na Yanga, mukeba wabo w'ibihe byose, yavuze ko ari ikipe nk'izindi atumva impamvu abantu baba bamubaza guhura na Yanga.

Ati'ikipe yose twahura icy'ingenzi ni ugutwara igikombe. Sinzi impamvu muduhatira Yanga, ikipe twahura yose ni ikipe iba yarakoze kugira ngo igere ku mukino wa nyuma, sinzi impamvu muvuga Yanga mutavuga andi makipe.'

Umukino wa nyuma uzaba tariki ya 13 Mutarama 2021. Igikombe cy'umwaka ushize gifitwe na Mtibwa Sugar yagitwaye itsinze Simba SC 1-0 ku mukino wa nyuma.

Haruna yafashije Yanga kugera muri 1/2
Ally Niyonzima arahura na Haruna muri 1/2
Kagere utarakinnye umukino wa Mtibwa Sugar yitezwe muri 1/2



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-3-akinamo-abanyarwanda-yageze-%C2%BD-meddie-kagere-ati-kuki-buri-mu-gihe-muba-mumbaza-yanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)