Abarimu ibihumbi 17 ni bo bahawe akazi mu bihumbi 34 bagasabye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abarimu bahawe akazi bamenyekanye
Abarimu bahawe akazi bamenyekanye

Igikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya cyari kimaze igihe ndetse kikaba cyari cyaranagoranye kuko abakoraga ibizamini batsindwaga ari benshi bityo abakenewe ntibaboneke ku gihe kandi abana baratangiye kwiga.

Umuyobozi wungirije muri REB ushinzwe imicungire y'abarimu, Nsengiyumva Jean Damascène, avuga ko abashyizwe mu myanya bahita batangira akazi ariko ngo hari n'abandi bazongerwamo.

Agira ati “Raporo iratwereka ko nyuma yo gushyira mu myanya abo barimu 17,000 hari abandi babura bari hafi ya 2,000. Abo na bo turabashyira mu myanya bidatize nyuma yo kubona raporo zo mu turere kandi n'abandi basigaye basabye na bo tuzagenda tubashyira mu myanya buhoro buhoro”.

Guha akazi abandi barimu byashingiwe k'uko hubatswe ibyumba by'amashuri byinshi bishya 22,505, ibimaze kuzura bikaba bigera kuri 80%, ibitaruzura na byo ngo bikaba bigomba kuzabona abarimu babyigishamo.

Abenshi mu bashyizwe mu myanya muri abo barimu nta kizamini bakoze, ahubwo ababishinzwe bagendeye ku manota ari ku ndangamanota zabo bityo abafite menshi aba ari bo baherwaho, gusa hari abavuga ko batahawe imyanya bari bayikwiye ntibasobanukirwe.

Sakindi Joël wo muri Gasabo ati “Bigenda gute kugira ngo umuntu ntahabwe umwanya kandi abo arusha amanota bawuhawe! Nkanjye nari nasabye muri Gasabo ariko sinahabwa akazi kandi hari uwo ndusha amanota twize bimwe wasabye umwanya nk'uwo nasabye wagahawe”.

Uwo kimwe n'abandi babajije icyo kibazo, basubijwe ko ibyo biterwa n'uko imyanya itangwa hakurikijwe abasabye muri buri karere, nk'uko Nsengiyumva abisobanura.

Ati “Abashaka imyanya basabiye mu turere kandi iyo dutanga imyanya duhera aho umukandida yasabiye. Iyo akarere gafite inyanya myinshi iruta abakandida bagasabiyemo bose babona akazi, bivuze ko mu karere gafite abakandida benshi n'imyanya mike ufite amanota menshi ashobora gusigara mu gihe mu karere gafite imyanya myinshi ku bakandida bake usanga ufite amanota make yahawe umwanya”.

Ibwiriza ngo rivuga ko iyo hari abarimu batabonye imyanya mu karere basabiyemo bashobora kuyihabwa mu turere twegereranye n'utwo basabiyemo, ariko ngo hagaherwa ku bafite amanota menshi mu batabonye imyanya ku nshuro ya mbere.

Gusohora urutonde rw'abarimu bahawe akazi bije nyuma y'aho mu cyumweru gishize Minisiteri y'Uburezi itangarije ko icyiciro cya gatatu cy'abana bagizwe n'incuke n'abo kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w'amashuri abanza, bazatangira kwiga ku wa mbere tariki 18 Mutarama 2021.

Ibyo gushyira abarimu mu myanya byatangarijwe mu kiganiro abayobozi muri REB bagiriye kuri RBA kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mutarama 2021.




source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/abarimu-ibihumbi-17-ni-bo-bahawe-akazi-mu-bihumbi-34-bagasabye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)