
Mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki 01 Mutarama 2021, nibwo ababyaza ku kigo nderabuzima cya Nyarugunga giherereye i Kanombe bakiriye abana babiri b'abakobwa, nk'uko byatangajwe n'umuforomokazi, Turagara Sanyu Florence, waraye izamu ryakesheje umwaka wa 2020.
-
- Umubyaza witwa Sanyu Florence
Turagara yagize ati: “umwe muri abo babyeyi yabyaye nka saa kumi n'imwe z'igitondo undi na we abyaye mu kanya saa tatu, bose babyaye abana b'abakobwa nta kibazo bafite bose bameze neza.”
Ubusanzwe ngo muri iki kigo nderabuzima bafite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi 5 ku munsi, ariko ngo iyo babaye benshi bagerageza uburyo bwose babafasha bakoresheje ibindi byumba biri kwa muganga.
Ku munsi w'Ubunani mu mwaka ushize wa 2020 ngo havutse abana batanu, ariko ngo mu yindi myaka iheruka havukaga abana barenze 5.
Celine ni umwe mu babyeyi bibarutse umwana w'umukobwa amwita Izere Welcome Winnie kubera ko yavutse mu gihe ababyeyi be bafite icyizere cyo kubaho muri 2021 bitewe n'ibyo baciyemo mu mwaka wa 2020 wavuzwemo cyane icyorezo cya COVID-19.
Celine ati: “Tugomba kugira icyizere kubera ko gutwita ku badamu biba ari urugamba rukomeye, noneho muri iki gihe turimo cya COVID nawe urabona biragoye kugera ku mudamu utwite byari ikibazo ntabwo kuyirokoka (COVID-19) byari byoroshye.”

Nubwo Celine yari atwite mu gihe cya COVID-19 kuva mu kwezi kwa 3 kugeza aho yibarutse uyu mwana, ngo yakomeje kuva mu rugo agendagenda ashakisha amaramuko afite ubwoba ko yakwandura COVID-19 bikamuviramo urupfu n'uwo atwite.
Celine ati: “Byarashobokaga ko nayandura ariko ubu hari icyizere cy'ubuzima, ni yo mpamvu twamwise IZERE.”
Ubusanzwe uyu mubyeyi wari uherekejwe n'umugabo we ngo afite abandi bana 3 b'abahungu ariko kuba abonye undi w'umukobwa ngo ni amahirwe y'inyongera kuri icyo cyizere cyo kubaho neza muri 2021.
-
- Alice Uwamahoro yibarutse umwana wa Gatatu
Alice Uwamahoro na we wari mu cyumba cy'ababyeyi (maternité) nyuma yo kwibaruka umukobwa muri iki gitondo, umunyamakuru wa Kigali Today yamusanze afite umunaniro ariko arihangana aravuga, agaragaza ko na we yishimye kandi nubwo yari atarashaka izina ry'umwana ngo arabona ko afite icyizere muri 2021.
Uwamahoro ati: “Ndishimye kubyara neza kandi kuri iyi tariki, umwaka ushize Imana yaturinze icyorezo kuba umuntu abyaye. Iyo utwite uba ufite ubwoba, mbese kubona urokotse wabyaye ni ibyo gushimira Imana rwose.”
Ku bitaro bya Nyagatare abana icyenda ni bo bavutse ku bunani
Guhera saa sita z'ijoro kugera saa mbili z'igitondo kuri uyu wa Gatanu tariki 01/01/2021 mu bitaro bya Nyagatare havutse abana icyenda.
Umuyobozi w'ibitaro bya Nyagatare Doctor Major Ernest Munyemana avuga ko havutse abakobwa batandatu n'abahungu batatu.
Akomeza avuga ko abana bameze neza ndetse n'ababyeyi babo ari uko.
Abana bavutse ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa mbere buri mwaka bakunze kwitwa ba Bunani.
Kubyara kuri iyi tariki benshi mu babyeyi usanga babifata ko ari umugisha cyane cyane iyo babyaye neza.

source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abana-bavutse-ku-bunani-ni-icyizere-cy-ibyiza-muri-2021

