Umwaka wa 2020 usize bamwe mu bakinnyi cyane aba ruhago barushinze(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwaka wa 2020 ni umwaka utaroroheye benshi bitewe n'icyorezo cya Coronavirus, bamwe basigaye banabiteramo urwenya ngo iyo bamenya ko ari uku uzaba umeze bari kwigumira muri 2019. N'ubwo wari umwaka usharira ntibyabujije bamwe mu bakinnyi kuwukoramo ubukwe n'ubwo byari bigoye.

Iki cyorezo cyagize ingaruka ku ngeri zitandukanye, n'abakinnyi mu mikino itandukanye ni bamwe mu bagezweho n'ingaruka zacyo kuko akazi kabo kagiye gahagara uretse kuri bamwe na bamwe.

Muri iyi nkuru tugiye gusubiza amaso inyuma turebe bamwe mu bakinnyi umwaka wa 2020 usize barushinze n'ubwo byari bitoroshye, dore ko kuri ubu kubera ingamba zo kwirinda iki cyorezo nta muntu wemerewe gukora ubukwe nk'uko Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020 yabyemeje.

Abakinnyi ba ruhago ni bo bahiriwe n'uyu mwaka cyane mu rwego rwo gukora ubukwe kuko abagera kuri 5 barushinze.

Nkomezi Alex na Murinda Claudine

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Mukura VS, Nkomezi Alex wanakiniye APR FC ni umwe mu bo uyu mwaka usize bakoze ubukwe aho yabukoranye na Murinda Claudine.

Tariki ya 5 Ugushyingo 2020 nibwo aba bombi basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.

Nzayisenga Jean d'Amour na Shukuru Lea

Nzayisenga Jean d'Amour uzwi nka Meya wakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry'Isonga agakinira Rayon Sports ubu akaba ari muri Sunrise FC, yakoze ubukwe na Shukuru Lea tariki 14 Ugushyingo 2020, ni ubukwe bwabanjirijwe n'umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2020 mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi.

Ishimwe Kevin na Nana La Divah

Ishimwe Kevin wakiniraga APR FC ariko akaba yaratandukanye nayo, mu cyumweru gishize ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukuboza 2020, yasezeranye imbere y'amategeko na Nana La Divah mu murenge wa Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Indi mihango ikaba yaragombaga kuba ku wa 20 Ukuboza 2020 ariko ntiyaba kuko ubukwe bwahagaritswe, gusa imbere y'amategeko bemerewe kubana nk'umugore n'umugabo.

Rukundo Fabrice na Emelyne Umuraza

Umukinnyi wa Basketball, Rukundo Fabrice wakiniraga Espoir BBC ubu akaba ari muri APR BBC, tariki ya 10 Ukwakira 2020 yafashe umwanzuro wo gusyingiranwa n'umukunzi we Emelyne Umuraza.

Uyu musore benshi bamwibuka tariki ya 1 Ugushyingo 2019, ku munsi wabayeho ibikorwa bisoza umwaka w'imikino wa Basketball, byabimburiwe n'umukino wa BK All-Star, nibwo yateye ivi muri Kigali Arena asaba Umuraza ko yazamubera umugore.

Niyonzama Olivier Seif na Mushambokazi Belyse

Niyonzima Olivier Seif wa APR FC wakiniye amakipe arimo Rayon Sports n'Isonga, nyuma y'uko ku wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2020 asezeranye imbere y'amategeko mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo na Mushambokazi Belyse, tariki ya 6 Nzeri 2020 yasezeranye imbere y'Imana mu muhango wayobowe na Niyonzima Deo umushumba w'itorero rya Living Word riherereye Kimironko mu mujyi wa Kigali.

Usengimana Danny na Nyangabire Francine

Danny Usengimana, rutahizamu wa APR FC ububwe bwe na Nyangabire Francine bwagombaga kuba tariki ya 8 Ukwakira 2020 ariko ntibwaba bitewe n'uko uyu mukobwa wabaga muri Canada yabuze uko aza kuko umujyi yabagamo bari bawushyize mu kato kuera icyorezo cya Coronavirus.

Ubu bukwe bwaje kuba tariki ya 10 Ukuboza 2020, nibwo habaye imihango yose gusaba, gukwa no gushyingirwa byabereye kuri Rainbow Kicukiro, ni nabwo basezeranye imbere y'amategeko mu murenge wa Niboye.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwaka-wa-2020-usize-bamwe-mu-bakinnyi-cyane-aba-ruhago-barushinze-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)