Amakuru avuga ko uyu muraperi yitabye Imana kuwa Gatatu mu gitondo mu buryo butunguranye, kuko nta kibazo cy’ubuzima yari afite kuko yajyaga mu myitozo ngororamubiri inshuro nyinshi.
Umuryango we watangaje ko mu gitondo cy’umunsi yatabarutseho, yari yabyutse aganiriza abantu nk’uko bisanzwe, nyuma akaza kubura umwuka agapfa urw’amarabira.
Ecstasy, uri mu bashinze itsinda rya Whodini, yari umwe mu banyabigwi muri Amerika, kugeza ubu icyateye urupfu rwe ntabwo kiramenyekana.
Fletcher afatanyije na Jalil Hutchins, batangirije itsinda rya Whodini muri Brooklyn mu 1982 mbere y’uko DJ Grandmaster Dee abinyungaho mu 1986, bakora itsinda rya batatu ryubatse amateka.
Whodini yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Freaks Come Out at Night," "Friends" na "The Haunted House of Rock” zakunzwe cyane.
Indirimbo ’Freaks Come Out at Night’ ya Whodini
Indirimbo ’Friends’ ya Whodini
source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/umuraperi-john-ecstasy-fletcher-wamamaye-mu-itsinda-rya-whodini-yitabye-imana