Umugambi kirimbuzi w'abakozi ba satani biyambika umwambaro w'abashumba, intumwa n'ibindi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rimwe mu mayeri akoreshwa mu ntambara ihanganishije imitwe ibiri y'ingabo ryitwa:' BIKORE UBIMUREGE'. Ni ubu buryo bukoreshwa iyo ushaka kwerekana intege nke cyangwa gusiga icyasha uwo muhanganye ugambiriye kumwangisha cyangwa gushyira mu rujijo abari bamushyigikiye.

Muri aya mayeri, ukoresha uko ushoboye ugacengera igice umwanzi agenzura, wakigeramo ukambara imyenda ye maze ugakora ibikorwa byose ushaka bimutesha agaciro haba ku bantu be ndetse n'abamushyigikiye mu ruhando mpuzamahanga. Muri ibyo twavuga nko gufata abagore ku ngufu, kwiba, kwica, gutukana, n'ibindi warangiza ukabirega umwanzi wawe kuko byakorewe mu gice agenzura kandi ari wowe wabikoze.

Ibi rero ni nako byagenze ku itorero rya Kristo, Satani yasanze aya mayeri ya 'bikore ubimurege' ariryo ryonyine rishobora gukoreshwa muri iki gihe cya nyuma mu kurwanya no gusiga icyasha itorero ry'Imana. Yafashe abakozi be abacengeza mu nsengero maze biyambika imyambaro ya: Evangeliste, Pasteur, Reverand Pasteur, Prophete, Bishop, Apôtre n'andi maze bamaze kuyambara bakoreramo imirimo ya shebuja Satani wabatumye gusenya itorero.

Niyo mpamvu uzasanga mu nsengero harimo ba Evangeliste basambanya abana, bakiba, harimo ba Pasteur bafite amacakubiri bakabiba ingengabitekerezo ya Jenoside, abahanuzi bahanura ibinyoma, bagatanga ubuhanuzi bw'iterabwoba bukura abantu imitima, ba Bishops bibisha abakristo uburyarya n'amayeri menshi, bacuruza abantu, bagakora ubukomisiyoneri mu guhuza abakobwa n'abasore bakubaka ingo zimeze nka gehinomu, ba Apôtre bigisha inyigisho z'ubuyobe bati 'Hari aho gusambana n'izindi ngeso mbi zose bakibihesha umugisha ,…n'ibindi' ibi byose bakabivuga mu izina ry'Imana, abatizera nabo babibona cyangwa babyumva bati 'Nimuturebere ibisigaye bikorwa n'abakozi b'Imana' byose bikitirirwa itorero rya Kristo kandi byakozwe n'abakozi ba Satani.

Muzabamenyera ku mbuto zabo

'Mwirinde abahanuzi b'ibinyoma baza aho muri basa n'intama, ariko imbere ari amasega, muzabamenyera ku mbuto zabo.' Matayo 7:16

Yesu yari azi neza ko aya mayeri 'yabikore ubibarege' azakoreshwa na Satani mu kurwanya itorero niko kubwira abigishwa n'abazizera ubutumwa bwiza bose ko bagomba kwitondera abantu bazaza bakora ibitangaza mu izina rya Yesu nyamara bagambiriye kuyobya no kurwanya itorero, abasobanurira ko badakwiye gutangazwa n'uburyo bazaba basenga, babwiriza, bavuga mu ndimi, bakiza abarwayi n'ibindi.

Yababwiye ko bakwiye kuzatinda ku mbuto zabo imirimo bakora. Pawulo yandikira Timoteyo we yamubwiye ko ikizabamubwira ari uko bazaba bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako, yongeraho ko abameze batyo bakwiye guterwa umugongo. 2 Timoteyo 3:5, yandikira abafilipi, Pawulo bene abo yabise abanzi b'umusaraba wa Kristo, abakeba gukeba kubi, ko Imana yabo ari inda bahoza amaso yabo ku by'isi kandi ko amaherezo yabo ari ukurimbuka. Abafilipi 3:2, 18, Yesaya we yabise imbwa z'ibiragi zitabasha kumoka . Yesaya 56:10.

Ibyo Imana yatanze nk'impano zo gukuza itorero, abantu babigize inkingi zo kububakiraho amazina y'ibyubahiro!
'Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n'abandi kuba abahanuzi, n'abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n'abandi kuba abungeri n'abigisha, kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby'Imana no gukomeza umubiri wa Kristo. (Abefeso 4:11-12)

Ubundi ibyo abantu bagize Titles zo kububakira amazina y'ibyubahiro, yo kubashyira hejuru, gukandagira abandi no gutukisha izina ry'Imana mu banyamahanga, Imana yari yabishyize mu itorero nk'impano z'Umwuka zo gukuza itorero, ngo abera batunganyirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby'Imana no gukomeza umubiri wa Kristo none benshi babikoresheje mu kuwusenya.

Umuntu wese ugaragawe ho no kwitwa 'Intumwa, umuhanuzi, umuvugabutumwa, Umushumba, umwigisha' mu butumwa atanga ntihagaragaremo kwamamaza urupfu n'izuka bya Kristo n'agakiza ku buntu gaheshwa no kwizera Kristo Yesu, ntiyigishe intambwe zo gukura mu mwuka biduhesha kunesha icyaha bituma tubaho ubuzima bw'abahindutse, ntagaragarweho n'imbuto za Mwuka w'Imana arizo 'kwizera, ingeso nziza, kumenya, kwirinda, kwihangana, kubaha Imana, gukunda bene data, urukundo', Uwo azaba ari umukozi wa Satani w'iyambitse umwambaro w'abera afite gahunda ya 'bikore ubimurege', abameze batyo ni abo kwirindwa kandi uretse no kubirinda ni n'abo kwamaganwa n'abera bose.

source: igihe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Umugambi-kirimbuzi-w-abakozi-ba-satani-biyambika-umwambaro-w-abashumba-intumwa.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)