Abo bantu basambaniye mu igorofa ya cumi ya hotel ku buryo abari bari hasi imbere ya hotel babirebaga imbonankubone kuko bari babyitegeye.
Abari baje mu rugendo nyobokamana nabo babaye nk'abasakiwe, begura telefone zabo batangira gufotora.
Abo baturage bari bateraniye imbere y'iyo hotel bizihiza imyaka 165 ishize umwami Qing Shan avutse. Ni ibirori biba buri mwaka basaba Imana kubakiza umwaku n'ibindi bibi.
Byarakaje bamwe mu bari bitabiriye ibyo birori, baravuga bati 'Ibi birakabije. Ntabwo byubahisha Imana zacu, bafashe ahantu hatagatifu bahahindura aho gusambanira.'
Bimaze kurenga abari bitabiriye ibirori, bahamagaje polisi ngo igire icyo ikora. Polisi yabujije abo baturage gukomeza gufata amashusho kuko binyuranye n'amategeko ahana ibyaha by'urukozasoni.
Polisi yijeje ko umwirondoro w'abo basambaniraga muri hotel uzashakishwa bakazagezwa imbere y'amategeko.