Yvette wari mu bakobwa bashakaga guhatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2020 ahagarariye Intara y'Amajyaruguru ntarenge ijonjora ry'ibanze, yasobanuye uburyo yaje kubona umukunzi uba muri Amerika nyuma yo kumubona mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, akaba yarahise amwambika impeta.
Mu kiganiro aba bombi bahaye ikinyamakuru ISIMBI, Yvette n'umukunzi we Musoni Gideon, bahamya ko bahuye bahuriye ku mbuga nkoranyambaga.
Yvette yagize ati"twahuye muri bya bihe muri Miss Rwanda nari maze kuvamo, twahuriye ku mbuga nkoranyambaga, yambonye mu kiganiro nagiranye na ISIMBI(...) imitekerereze yanjye, uko nasubizaga nibyo byamukuruye yifuza kumenya."
Avuga ko yafashe amazina ye akajya kuri Instagram akamueba ubundi abwira umushuti we ko akeneye kumenya, undi abimufashamo amushakira nimero atangira kuvugana na we, ngo ntibyamugoye kumufatisha kuko yaje avuga ijambo ry'abagabo.
Musoni Gideon usanzwe ari n'umuhanzi, avuga ko ubwiza bw'uyu mukobwa, uko yasubizaga ari byo byatumye amwiyumvamo, ahitamo kumwegera amusaba urukundo.
Nyuma y'amezi 7 bakundana, ku wa Gatanu tariki 04 Nzeri 2020, Musoni yambitse impeta Yvette amusaba kuzamubera umugore mu birori byabereye Chillax i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Mukeshimana Yvette yari mu bakobwa 14 banyuze imbere y'akanama nkemurampaka aho hatoranyijwe batandatu mu gihe abandi umunani basigaye barimo nawe. Yari yatanze umushinga wo gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bw'uruhu kuko bahura n'ihohoterwa no guhezwa muri sosiyete.
Ntiyabashije gukomeza bitewe n'uko akanama nkemurampaka katishimiye umushinga we. Yumvikanye mu itangazamakuru ashinja Miss Mutesi Jolly, ko atamuteze amatwi mu gihe yasobanuraga umushinga we wo kuvugira abafite ubumuga bw'uruhu.