Umunyamakurukazi, umushyushyarugamba akaba n'umuvangavanzi w'imiziki(Dj), Anita Pendo avuga ko n'ubwo aba afite akazi kenshi katamworoheye ariko na none aba agomba gushaka umwanya wo kwita ku bana be cyane ko bakiri na bato.
Anita Pendo akaba umunyamakuru wa RBA, ni umwe mu bakobwa bake mu Rwanda bakora akazi kenshi ku buryo usanga ku munsi aba afite igihe gito cyo kuruhuka, ibi abifatanya no kurera abana be yabyaranye n'umukinnyi Ndanda Alphonse ariko ubu bakaba baratandukanye ari we ukora inshingano wenyine.
Aganira na ISIMBI ati'akazi nkora nkorera ku masaha radio nkora amasaha 3, Televiziyo 2 n'ahandi akenshi nkorera ku mbuga nkoranyambaga. N'ubwo biba bitoroshye umwanya ndawubona, mbona akauruhuko nk'isaha imwe cyangwa 2 nkasimbuka nkareba abana. Nabo mba ngomba kubitaho.'
Anita Pendo afite abana babiri b'abahungu Tiran wavutse muri 2017 na Ryan wavutse muri 2018 bose yababyaranye na Ndanda Alphonse.
Uretse aka kazi akora, uyu mukobwa wirwanyeho nk'uko akunda kubivuga, akorana na kompanyi zitandukanye azamamariza harimo urubuga rwa Catchyz rufasha abantu kugura ibintu no kubigurisha kuri murandasi kandi nta komisiyo baciwe.
Avuga kuri Catchyz yamamariza yavuze ko ari abantu bo kwizerwa kandi bakora ibintu byabo kinyamwuga, gukorana nabo ngo ntabwo yasanze ari abantu bakorana by'akazi gusa ahubwo yisanze ari undi muryango yinjiyemo.