U Rwanda rwohereje ingabo muri Santarafurika zo kunganira izihasanzwe ziri kwibasirwa n'inyeshyamba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda rwohereje ingabo zo kurinda umutekano muri Repubulika ya Centrafrique, hashingiwe ku masezerano y'ibihugu byombi areba ibya gisikare.

Ni mu rwego rwo guhangana n'ibitero by'inyeshyamba ziyobowe na François Bozize wigeze kuyobora iki gihugu  zigaba ku ngabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro.

RDF itangaza ko Ingabo z'u Rwanda ari na zo zizagira uruhare mu guharanira ko amatora rusange  ateganijwe ku cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2020 aba mu mahoro.


Itangazo rya Minisieri y'Ingabo mu Rwanda

Nta mubare watangajwe w'abasirikare u Rwanda rwohereje muri Centrafrique, aho rusanzwe rufite abagera kuri 750 boherejwe mu murwa mukuru Bangui mu kwezi kwa kabiri mu 2019.

Mu kwezi kwa cumi mu 2019 Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Centrafrique, rwari urwa mbere agiriye muri icyo gihugu.

Mbere yarwo, leta ya Centrafrique yari yatangaje ko rugamije 'gushimangira umubano w'ibihugu byombi' no gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye mu bukungu, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ubufatanye mu bya gisirikare.

Mu gihe gishize hari ingabo za Centrafrique zakoreye amahugurwa ya gisirikare mu Rwanda.

U Rwanda ni igihugu cya gatatu gifite abasirikare benshi mu ngabo za ONU zagiye kubungabunga amahoro muri Centrafrique zitwa MINUSCA.

Centrafrique ni igihugu cyakiriye Abanyarwanda benshi b'impunzi nyuma y'intambara na jenoside mu 1994, ubu habarirwa Abanyarwanda bagera mu bihumbi babayo.



Source : https://impanuro.rw/2020/12/21/u-rwanda-rwohereje-ingabo-muri-santarafurika-zo-kunganira-izihasanzwe-ziri-kwibasirwa-ninyeshyamba/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)