Sosiyete ‘Chipper Cash' ishyigikiwe n'umuherwe Jeff Bezos ikomeje kwagurira ibikorwa byayo mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo kompanyi ifasha abantu bari mu bihugu bitandukanye kohererezanya amafaranga kandi bigakorwa mu buryo bworoshye.

Chipper Cash iherutse kubona inkunga ingana na miliyoni 30 z'Amadorali ya Amerika mu gikorwa cyateguwe na kompanyi yitwa ‘Ribbit Capital' cyitabirwa na sosiyete yitwa Bezos Expeditions ya Jeff Bezos nyiri urubuga rwa Amazone, akaba n'umuherwe wa mbere ku isi.

Jovani Ntabgoba
Jovani Ntabgoba

Chipper mu minsi ishize yahisemo Jovani Ntabgoba ngo ayibere umuyobozi mu Rwanda (Country Manager). Ntabgoba asanzwe afite ubunararibonye, dore ko yayoboye ibigo bitandukanye bikora ibisa n'inshingano yahawe.

Yabaye umuyobozi ku rwego rw'Igihugu wa N-Frnds Ltd, aba umuyobozi mukuru (General Manager) wa kLab ikora ibijyanye n'ikoranabuhanga, aba n'umujyanama mu by'ishoramari w'amasosiyete y'u Buyapani akora ibyerekeranye n'ikoranabuhanga.

Ntabgoba yavuze ko iyi kompanyi ije gukorera mu Rwanda mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo.

Yagize ati “U Rwanda ruhagaze neza nk'ahantu ho guhangira udushya ndetse no gushora imari. Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho amategeko ahamye agenga ubucuruzi, ishyiraho ibikorwa remezo by'ikoranabuhanga, iteza imbere amashuri ndetse igafasha n'abashoramari. Rero Chipper Cash ije mu Rwanda gutanga umusanzu wayo mu gushyigikira izo serivisi nziza kandi ikazafasha u Rwanda n'ibindi bihugu bya Afurika ibagezaho serivisi zinoze.”

Abakiriya bo mu Rwanda bashobora gukoresha ubu buryo bwa Chipper Cash bifashishije ikoranabuhanga rya Android cyangwa Apple.

Abakiriya kanndi bashobora guhuza ubu buryo bushya bwo guhererekanya amafaranga n'uburyo busanzwe bukoreshwa bwa Mobile Money.

Iyo umukiriya amaze kubitsa amafaranga kuri Chipper Cash aba noneho ashobora kuyoherereza undi muntu na we ukoresha ubu buryo n'iyo yaba ari mu kindi gihugu.

Gukoresha Chipper Cash ni uburyo bworoshye bwo kohererezanya amafaranga kandi ku giciro gito.

Chipper Cash yatangiriye muri Kenya muri Kanama 2018. Ubu ikoreshwa n'abantu basaga miliyoni eshatu n'igice ikaba ikorera mu Bwongereza, Kenya, Tanzania, Uganda, Ghana, Nigeria, Afurika y'Epfo no mu Rwanda.

Ifite intego yo koroshya imitangire ya serivisi ku rwego rw'isi, ihereye ku koroshya ihererekanywa ry'amafaranga ku buryo ahita agera ku muntu agenewe atabanje guca ku bandi benshi.




source https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/sosiyete-chipper-cash-ishyigikiwe-n-umuherwe-jeff-bezos-ikomeje-kwagurira-ibikorwa-byayo-mu-rwanda
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)