Perezida Paul Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru 'Ubutabera bukwiriye buzahabwa Rusesabagina ndetse nabo yahekuye' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda ubwo yatangazaga uko igihugu gihagaze, mu ijambo ageza ku baturage rimwe mu mwaka ibizwi mu rurimi rw'icyongereza nka 'State of the Nation.' Nyakubahwa Perezida Kagame Paul yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru aho yagaragazaga aho igihugu kigeze ndetse n'ibihe kirimo akaba yatangiye yifuriza abanyarwanda bose iminsi mikuru myiza aho yatangiye agira ati 'Ntangiye mbifuriza gusoza uyu mwaka neza, nanabifuriza umwaka mushya muhire uri kuza. Igihe nk'iki dusoza umwaka ushize, nababwiye ko umwaka wa 2019 wabaye mwiza ku Rwanda, ndetse mbabwira ko 2020 nawo uzaba mwiza kurushaho. Gusa nanababwiye ko bitoroshye kumenya ibizaba imbere, ari nabyo byabaye. Hajemo kubamo icyorezo cyakwiriye Isi yose.

Ariko nubwo icyo cyorezo cyatumye duhindura bimwe twari twarateganije, ndagira ngo nongere mbabwire ko igihugu cyacu gikomeje guhagarara neza, kandi impamvu zibyerekana ziragaragara.
Ndagira ngo mbanze nshimire Abanyarwanda bose ubufatanye, ubwitange n'ubushake mu guhangana n'ibyo bibazo.'

Perezida Kagame ati 'Tugeze aho tutakwemera ko ibyo twakoze byose twirinda biba impfabusa. Iki ntabwo ari igihe cyo gucogora, ahubwo ni ukurinda ibyo tugezeho bishimishije, tugaharanira ibyo dushaka kugeraho, tugaharanira guhera dutera intambwe.

Buri wese afite inshingano yo gukorana na mugenzi we tukarinda ibyo twubaka, tukuzuzanya. Uyu mwaka byabaye ngombwa ko hari ibyo twigomwa nubwo bitari byoroshye. Harimo ko imiryango yacu itahurira hamwe ngo twishimire isoza ry'umwaka n'ibindi bihuriza hamwe imiryango ngo yishime. Iyo hatabaho uko kwigomwa byari kugorana bigatuma dutakaza byinshi harimo n'ubuzima. Twese dufatanyije, tuzongere dusubire mu buzima bw'iterambere ryihuse, bityo dukomeze tuzamure imibereho myiza yacu n'iy'imiryango yacu. Asoza, yongeye gushimira Abanyarwanda bose n'inshuti zabo, ati 'twongere intambwe. Muzagire Noheli nziza, muzarangize umwaka neza. Mbifurije amahoro y'Imana, murakoze cyane.

Perezida Kagame ku majwi amuhamagarira kurekura ukekwaho iterabwoba, Paul Rusesabagina: ati 'Iki ntigikwiye kuba ikibazo gikomeye. Ikibazo kigomba kumvikana neza kuko amakuru ajyanye n'uru rubanza arasobanutse. Mubijyanye nibi birego n'amabaruwa yanditswe, ntabwo bitunguranye. Twumva isi dutuye, niyo yaba isobanutse kandi ntakibazo gihari, hazajya habaho abantu bazavuga ko uyu muntu atagomba gukorwaho cyangwa ko atigeze yibeshya.

Twanyuze muri aya mateka ubwacu. Muri uru rubanza rwihariye, nzi neza ko abantu bamwe basabana nuyu mugabo batazi byinshi ku mateka; Ntabwo niteze ko abo bantu bose bazi uruhande rutari rwo rw'uyu muntu, cyangwa birashoboka ko bamufata nk'umwe muri bo bakagerageza kumurwanirira. Ariko hagomba no kubaho uburyo bwo gukosora abatabyumva neza. Kandi nibyo leta, amategeko, n'abayobozi bagomba gukora, bashyigikira ubutabera n'ukuri. Nibyo tuzakurikirana, tumenye neza ko ubutabera bwakozwe. Ntabwo bigiye gukorwa gusa mu rwego rwa Rusesabagina, ubutabera nabwo buzakorwa mu rwego rwo gushyigikira abababaye; abapfushije ababo bikozwe n'abo Rusesabagina Paul yari abereye Umuyobozi. Ibi ni ukuri.

Aba bantu barengera Rusesabagina baba batazi ibyo bintu,cyangwa se barabizi cyangwa se babyirengagiza nkana , cyangwa batekereza ko uyu mugabo aruta ubuzima bw'abantu bishe. Amabaruwa y'ubwoko bwose azandikwa kandi ajurirwe, ariko tuzakurikirana ubutabera. Kandi nizera ko abazamura amajwi nabi bazumva ibyo tuvuga. '

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko n'ubwo uyu mwaka turi gusoza waranzwe n'ibihe bikomeye byazanywe n'icyorezo cya COVID19 abanyarwanda bagaragaje ubufatanye n'ubushake bwo gushaka guhangana n'ibibazo byazanywe nacyo. Asoza, yongeye gushimira Abanyarwanda bose n'inshuti zabo, ati 'twongere intambwe. Muzagire Noheli nziza, muzarangize umwaka neza. Mbifurije amahoro y'Imana, murakoze cyane.''

The post Perezida Paul Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru 'Ubutabera bukwiriye buzahabwa Rusesabagina ndetse nabo yahekuye' appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/perezida-paul-kagame-mu-kiganiro-nabanyamakuru-ubutabera-bukwiriye-buzahabwa-rusesabagina-ndetse-nabo-yahekuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)