-
- Perezida Kagame
Ibi Umukuru w'Igihugu yabivugiye mu muhango ngarukamwaka wo gutanga ibihembo ku babaye indashyikirwa mu kurwanya ruswa hirya no hino ku isi, uyu muhango ukaba wabereye i Tunis muri Tuniziya.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ashimishijwe no kwitabira umuhango wo gutanga ibyo bihembo byitiriwe umuyobozi w'Ikirenga (Emir) wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al-Thani.
Yashimiye Emir wa Qatar ugira uruhare rukomeye mu gutegura ibyo bihembo, ku bufatanye n'Umuryango w'Abibumbye.

source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yagaragaje-ingaruka-za-ruswa-cyane-cyane-ku-bakene
