Nyamasheke : Inkuba yangije amashanyarazi akomoka ku mirasire, abaturage bari mu kizima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage bavuga ibi mu gihe ibikoresho bikurura imirasire y'izuba bizwi nka panneaux solaire ubu bigaramye aho babishyize, abaturage barabireba gutyo gusa kandi ngo bari batangiye kumva icyo abandi bafite umuriro babarushije mu myaka yose bari bamaze bajya kuwuvumba ahandi

Aka gace ka Banda gaherereye mu Kagari ka Benda kamwe mu tugize Umurenge wa Rangiro,gakikijwe na Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, agace katigeze kumenya na rimwe umuriro wa REG.

Mu 2017 ni bwo iyo mirasire bari bayizaniwe n'umwe mu bantu bahavuka washakaga kubara mu bwigunge.

RBA dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu Ukwakira 2019, inkuba yabaye kidobya irabikubita,ingo zibarirwa mu ,agana na santerey'ubucuruzi ya Banda bimera nk'ibitewe ikinya,icuraburindi ryisubiza intebe kugeza ubu.

Nk'uko ba nyir'iyi mirasire babivuga, ngo hakenewe nibura miliyoni 12 mu mafaranga y'u Rwanda ngo hagurwe ibyuma bibiri byahiye,bitihi se bigasanwa kuri miliyoni 4.

Mu cyumvikana ko Akarere ka Nyamasheke katarambirije kuri iyi mirasire, Mukamasabo Appolonie,ukayobora,avuga ko n'ubwo habaho ibiganiro hagati ye n'uyu wazanye iyi mirasire,ngo akarere ko gafite gahunda nshya yo kwihera aba baturage umuriro buhoro buhoro yaba indi mirasire cyangwa uwa REG n'ubwo mu by'ukuri atagaragaza igihe bizakorwa.

Inkuba yakubise iyi mirasire mu gihe yacaniraga abakabakaba ½ cy'ingo 1038 zituye aha mu i Banda ndetse n'imiryango y'ubucuruzi ikabakaba 100.Kuri ubu,kubona nk'umuriro muri telefoni birasaba gukora nibura ibilometero 10 ujya ku biro by'Umurenge wa Rangiro aka Kagari ka Banda kanabarizwamo cyangwa bakajya i Nyamagabe mu majyepfo.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyamasheke-Inkuba-yangije-amashanyarazi-akomoka-ku-mirasire-abaturage-bari-mu-kizima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)