Kuri uyu wa Gatandatu ,mu masaha y'umugoroba mu kagali ka Kigombe mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze habaye impanuka ikomeye, yahitanye umuntu 1,undi na we apfira mu nzira ajyanywe kwa muganga , abandi batanu barembye cyane bikomeye.
Icyateye iyi impanuka ni imodoka ya Kompanyi ya RITCO Ifite puraki RAE 557 G,yakase ikorosi izamuka ikaba yerekezaga mu mujyi wa Musanze,na Moto ifite purake RAE 163V yari ishoreranye n'umunyonzi,bamanukaga mu muhanda werekeza iKigali bashatse kudepasanya n'iyi modoka nini,bashatse gukata ngo bayikwepe,bahita bitura hasi mu muhanda.
Abapfuye n'abakomeretse imyirondoro yabo ntiyahise imenyekana,gusa hahise haba ubutabazi bw'imbangukiragutabara ndetse na Polise ishinzwe umutekano wo mu muhanda
Umuyobozi mukuru w'Ibitaro bikuru bya Ruhengeri Dr.Muhire Philbert, yavuze ko mu bakomeretse uko ari batanu harimo undi urembye bikomeye kuburyo aroherezwa mu Bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali.
Abakomeretse bakomeje kuvurirwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri.
Source : https://impanuro.rw/2020/12/20/musanze-habaye-impanuka-ikomeye-yahitanye-abantu-2-abandi-nindembe/