Ishimwe ry'Umukuru w'Igihugu rirongera ikibatsi mu basoza n'abazatorwa muri manda itaha-Min Shyaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Manda y'abayobozi b'inzego z'ibanze by'umwihariko ba meya irimo kugera ku musozo yatangiye mu 2016, bazusa ikivi cyabo muri Gashyantare 2021.

Abagize Komite Nyobozi z'uturere batorerwa manda y'imyaka itanu, bashobora kongera kwiyamamaza ariko ntibarenze manda ebyiri zikurikirana.

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora iheruka gutangaza ko amatora y'abayobozi b'uturere bashya azatangira tariki ya 6 Gashyantare 2021, akazarangira ku ya 2 Werurwe.

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyakurikiye Ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Kagame yavuze ko aba bayobozi baranzwe n'ubwitange aboneraho kubasaba gukomeza gutanga uwo musanzu mu kubaka igihugu.

Mu gushimira aba bayobozi yavuze ko 'Nagira ngo nshimire abayobozi mu nzego z'ibanze basoza manda zabo, turabashimira umurimo mwakoze tubanasaba gukomeza gutanga umusanzu wanyu aho muzaba muri hose.'

Yakomeje agira ati 'Kwihangana n'ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo mu bihe bikomeye ntiwemere ko bikurenga cyangwa biguherana. Ni byiza ko twakomeza gutyo, ibyo tudakora neza bigakosorwa, ibyo dukora neza bigakomeza gutezwa imbere. Ndizera ko uwo muco tuzawukomeza.'

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Minisitiri Prof Shyaka yavuze Nyakubahwa Paul Kagame yashimiye abayobozi b'inzego z'ibanze basoje manda yabo kubera umurimo mwiza bakoreye igihugu.

Yakomeje agira ati 'Ba Mudugudu, Abajyanama na ba Nyobizi, bose birabubaka. Iri shimwe ry'Umukuru w'Igihugu rirongera ikibatsi mu basoza n'abazatorwa muri manda itaha. Dukomeze imihigo.'

HE @PaulKagame arashimira abayobozi b'inzego z'ibanze basoje manda yabo kubera umurimo mwiza bakoreye igihugu. Ba Mudugudu, Abajyanama na ba Nyobizi, bose birabubaka.
Iri shimwe ry'Umukuru w'Igihugu rirongera ikibatsi mu basoza n'abazatorwa muri manda itaha. Dukomeze #Imihigo

â€" Anastase SHYAKA (@ashyaka) December 21, 2020



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ishimwe-ry-Umukuru-w-Igihugu-rirongera-ikibatsi-mu-basoza-n-abazatorwa-muri-manda-itaha-Min-Shyaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)