Irere Network yateguye igitaramo cy'amashimwe y'umuryango kizavugwamo ubutumwa na Pasitoro Rutayisire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyo gitaramo kizatambuka imbona nkubone, kikazayoborwa na Jackie Nirere ndetse na James Nirere (umugabo n'umugore), kikaba kigamije gushimira Imana uburyo yarinze imiryango y'Abanyarwanda muri uyu mwaka wa 2020.

Muri icyo gitaramo, biteganyijwe Rev Dr Pasitoro Antoine Rutayisire ari we uzavuga ubutumwa, kikazitabirwa kandi n'abandi baramyi barimo Arsene Tuyi, Aimé Uwimana, Ben na Chance n'abandi.

Irere Network iyoborwa na James Nirere n'umugore we Jackie Nirere, ikaba inafite shene ya Youtube yitwa Irere TV isanzwe itambutsa ibiganiro bigamije kubaka no gukomeza umuryango, ivugabutumwa ndetse akanatumira abantu batandukanye bagasangiza ubutumwa n'ubuhamya bwubaka ndetse buganisha ku iterambere ry'umwuka, ubugingo ndetse n'umubiri.




source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/irere-network-yateguye-igitaramo-cy-amashimwe-y-umuryango-kizavugwamo-ubutumwa-na-pasitoro-rutayisire
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)