Ingabire M. Immaculée anenga imisoro, ibiciro by'amazi n'umuriro biremereye Abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byose yabisobanuye mu kiganiro cy'amashusho yagiranye n'ikinyamakuru Ukwezi, aho yasobanuye ko nk'imisoro ku butaka ubu yabereye abaturage benshi umutwaro uremereye, akibaza impamvu abayobozi bamwe batabona ko uburyo bikorwamo bwagakwiye gukosoka.

Yagize ati : "Imisoro y'ubutaka iraremereye koko. Ubwa mbere byari ukuva kuri 0 kugeza kuri 80 kuri meterokare imwe, ni ukuvuga ngo uwasonerwaga nyine yishyuraga zeru, abadasonewe bikagenda bibarwa nyine bikaza kugera kuri 80 ari yo menshi. Ubu rero, byagiye kuri zeru na 300. Ngaho nawe reba ikinyuranyo kiri hagati ya 80 na 300, ni menshi cyane kandi [yongerewe]igihe kimwe, ntabwo byabanje byibura ngo bive kuri 80 bigere hagati ya 80 n'100, ngo hanyuma bigere kuri 120, bikomeze ku 150... gutyo gutyo, byatutumbiye rimwe icyarimwe birazamuka."

Ingabire Marie Immaculée avuga ko rimwe na rimwe abantu birebaho bakirengagiza ko u Rwanda rutuwe n'abantu benshi kandi badahuje ubushobozi, agashimangira ko aya mafaranga y'imisoro ari menshi cyane ku baturage benshi mu Rwanda.

Uyu muyobozi wa Transparency International - Rwanda avuga ko ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro gikwiye kwitega ko muri uyu mwaka kizabona amafaranga macye akomoka ku misoro y'ubutaka kuko abaturage benshi batazigera babona ubushobozi bwo kuyishyura. Avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko imisoro ari ngombwa ndetse ko benshi banumva ko ikwiye gutangwa, ariko nanone ngo kuba itangwa ku kigero ibera abaturage umutwaro uremereye ni ikibazo gikomeye.

Ingabire Marie Immaculée ashimangira ko Leta y'u Rwanda ifite Politiki ishyira umuturage ku isonga, ariko ngo ntiwamushyira ku isonga kandi unamusonga. Aha ashimangira ko hari bamwe mu bayobozi b'ibigo bya Leta n'inzego zitandukanye, bateranya abaturage na Leta bakaba bayirakarira nyamara yo yaragennye Politiki ishyira imbere inyungu za rubanda.

REBA VIDEO UKO YABISOBANUYE BYOSE HANO :

Muri iki kiganiro kandi, Ingabire Marie Immaculée yanagarutse ku bayobozi bamwe na bamwe bakora ibidakwiye, aho avuga ko birirwa bakinisha Abanyarwanda. Yagarutse ku ku bayobozi b'ikigo cy'Uburezi mu Rwanda (REB) bakoresheje abarimu ibizamini bakabitsinda bagera aho bagomba gukora bakababwira ko bakoze ibizamini batujuje ibisabwa, akibaza uburyo umuyobozi nk'uwo abyuka avuga ko agiye ku kazi kandi ntacyo akora mu by'ukuri.

Yagarutse kandi ku bakoresha nabi umutungo wa Leta barangiza bagakoresha imbaraga bafite mu gutuma batagezwa imbere y'ubutabera. Ashimangira ko hari ibintu biteye isoni cyane kuburyo bitagakwiye kuba bikorerwa Abanyarwanda muri iki gihe tugezemo.

REBA VIDEO Y'UKO IBI NABYO ABISOBANURA HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ingabire-M-Immaculee-anenga-imisoro-ibiciro-by-amazi-n-umuriro-biremereye-Abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)