Imibumbe ya Jupiter na Saturn yegeranye ikora ‘Inyenyeri ya Noheli' #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi abahanga mu bumenyi bw'isanzure babyita ‘Great Conjunction', ugenekereje mu Kinyarwanda ‘Ukwegerana Guhebuje'.

Jupiter na Saturn byari biherutse kugaragara byegeranye bimeze nk'inyenyeri imwe mu 1623 nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru The Evening Standard.

Iyo migabane yombi ni yo migabane irusha indi yose ubunini mu gice cy'isanzure giherereyemo izuba (the solar system).

Yatangiye urugendo rwo kwegerana guhera mu mpeshyi y'uyu mwaka, abahanga bakemeza ko mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 22 Ukuboza iyo mibumbe yagaragaraga nk'inyenyeri imwe ku isi hose.

Abahanga mu birebana n'imibumbe baremeza ko ibyo bintu bizakomeza kugaragara kugeza mu ijoro rya Noheli ku wa 25 Ukuboza.

Kwegerana kw'iyo mibumbe bakwise ‘Inyenyeri ya Noheli' cyangwa ‘Inyenyeri ya Bethlehem' kubera isano bifitanye n'amateka y'ivuka rya Kirisitu (Christ), aho inyenyeri ibonesha cyane yayoboye abashumba bakajya kureba umwana Yezu, ibintu abakirisitu benshi bafata nk'igitangaza.

Mu myaka ibarirwa muri 800 ishize, Jupiter na Saturn byagiye bigaragara byegeranye buri myaka 20, ariko kuri iyi nshuro ngo ni bwo bwa mbere bigaragaye byegeranye cyane ukaba wagira ngo nta ntera iri hagati yabyo.

Ikigo cy'Abanyamerika gikora ubushakashatsi mu isanzure (NASA), cyavuze ko iyo mibumbe igaragara nk'inyenyeri imwe ku muntu uyireba ari ku isi, ariko ngo intera iri hagati yayo mu kirere ni ibirometero amamiliyoni n'amamiliyoni.

Uko kwegerana kwa Jupiter na Saturn bitewe n'ababireba bari ku isi, bibaho rimwe mu myaka 20. Biheruka kugaragara bityo mu 1623, ariko icyo gihe ngo ntabwo byagaragariye benshi ku isi.

Kugaragara gutaha kw'iyo mibumbe yombi yegeranye - nubwo bizaba bitegeranye nyabyo – bizongera kubaho mu Gushyingo 2040.

Ibisa n'ibyabaye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 21 Ukuboza aho Jupiter na Saturn byagaragaye byegeranye cyane bigasa nk'inyenyeri imwe, bizongera kubaho muri Werurwe 2080, bikazongera kuboneka mu myaka 337 mu mpera za Kanama 2417.




source https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/imibumbe-ya-jupiter-na-saturn-yegeranye-ikora-inyenyeri-ya-noheli
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)