Gisèle Precious yijeje ubudasa mu gitaramo azafashwamo na Aline Gahongayire na Gaby Kamanzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukuboza 2020, guhera i saa tatu z'umugoroba kugeza saa tanu, aho kizatambuka ku ISIBO TV ndetse no ku rukuta rwa YouTube rwa 'IRERA Rehoboth TV'.

Iki gitaramo ngarukamwaka ni icyo gufasha abanyarwanda n'abakristo muri rusange kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli, cyiswe 'Xmass Festival'.

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri, Gisèle Precious yasobanuye ko iki gitaramo cyahawe izina rya 'Festival' kubera ko kizajya gikorwa mu buryo bw'iserukiramuco kandi kiba ari ngarukamwaka.

Ni igitaramo kizaba kirimo abahanzi b'igistinagore, bivuze ko uretse Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi na The Anointed Band n'abandi bashobora kuzagaragaramo ni ab'igitsinagore.

Ntuzacikwe n'iki gitaramo…

Gisèle Precious yavuze ko icyo abantu bakwiye kwitega muri iki gitaramo 'Ni uko twese cyangwa abantu benshi bafite inyota yo kubona abantu dutarama, ikindi gikomeye ni uko ni ubwa mbere mu Rwanda bizaba bibayeho ko abantu babona urubyiniro ruriho abagore gusa.'

Yakomeje agira ati 'Turashaka ko abazaba bari gukurikirana iki gitaramo bazareba abagore babo cyangwa abakobwa babo bafite impano bakabona ko nabo babishobora bityo bakabashyigikira.'

Uyu muhanzikazi yavuze ko muri rusange iki gitaramo ari icyo gushima Imana muri rusange kubw'imirimo n'ibitangaza byayo iba yarakoreye abantu.

Gisèle Precious watangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu 2017, amaze gukora indirimbo nyinshi zirimo iyitwa 'Imbaraga, Shimwa, Niwe, Urampagije ndetse n'iyitwa 'Nashukuru' yaherukaga gushyira hanze muri uyu mwaka.

Ntuzacikwe n'iki gitaramo…



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Gisele-Precious-yijeje-ubudasa-mu-gitaramo-azafashwamo-na-Aline-Gahongayire-na-Gaby-Kamanzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)