Igihugu gihagaze neza n'impamvu zibyerekana ziragaragara-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda ubwo yatangazaga uko igihugu gihagaze, mu ijambo ageza ku baturage rimwe mu mwaka ibizwi mu rurimi rw'icyongereza nka 'State of the Nation.'

Umukuru w'Igihugu kandi muri iri jambo yaboneyeho kwifuriza abanyarwanda kugira impera nziza z'umwaka no kuzagira umwaka mushya muhire wa 2021.

Perezida Kagame yavuze ko umwaka ushize iki gihe yabwiye abanyarwanda ko igihugu gihagaze neza ndetse abanyarwanda bazaharanira ko uwo muvuduko mu iterambere ukomeza n'ubwo nta wamenya uko umwaka utaha uzaba umeze.

Yagize ati 'Dusoza umwaka ushize nababwiye ko umwaka wa 2019, watubereye mwiza ndetse nizera ko n'undi ugiye gukurikira uzaba mwiza ndetse mvuga ko ushobora no kuba warushaho kuba mwiza.'

'Nababwiye ko ntibyoroshye kumenya ibihe biri imbere ikiba kibirimo, hanyuma ngira ngo icyo cya kabiri nicyo cyaje kubaho muri 2020, haje kubamo icyorezo, … ubu tukaba tumaranye nacyo hafi umwaka wose ariko n'ubwo icyo cyorezo cya COVID19, cyatugizeho ingaruka zikomeye ndetse bikaba ngombwa ko duhindura bimwe mubyo twari twarateganyije ndagira ngo mbabwire ko igihugu cyacu gikomeje guhagarara neza muri ibyo byose.'

Umukuru w'Igihugu kandi yashimiye abanyarwanda kubw'ubwitange, ubufatanye no gukora cyane bagaragaza ubushake bwo guhangana n'ibibazo bitandukanye birimo ibi byazanywe n'icyorezo cya COVID19.

'Igihugu gihagaze neza n'impamvu zibyerekana ziragaragara.'

Ati 'Ubwo ndashimira rero twese, abantu bose barahagurutse bakora ibishoboka byose bahangana n'iki cyorezo kigikomeza ntan'ubwo kirarangira, ntibirasobanuka aho kigana, tugomba gukomeza kumenya kubana nacyo mu gihe kigihari tukarwana nacyo kandi duharanira kugira ngo dukomeza ubuzima bwiza.'

Umukuru w'Igihugu avuga ko kugira ngo ibyo byose bishoboke binyura mu cyizere abaturage n'ubuyobozi bafitanye ariko bigashyikirwa na Politiki iteza imbere gukorera hamwe hagamijwe kubaka.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Igihugu-gihagaze-neza-n-impamvu-zibyerekana-ziragaragara-Perezida-Kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)