Ibyemezo bya Komisiyo y'imyitwarire ku makipe atarubahirije amabwiriza yo kurwanya Covid-19 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Komisiyo y'Imyitwarire ya FERWAFA yateranye ku wa 13 no ku wa 18 Ukuboza 2020 yiga ku kibazo cy'amakipe n'abayobozi b'imikino (Match Commissioners) batashyize mu bikorwa uko bikwiye amabwiriza ya ''FERWAFA Covid-19 Return to play guidelines'' yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu marushanwa y'umupira w'amaguru by'umwihariko ibyarebanaga n'itangira rya Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo mu mwaka wa 2020-2021.

Nyuma y'ubusesenguzi no kumva ibisobanuro by'abagaragaweho kutubahiriza ayo mabwiriza yavuzwe haruguru, Komisiyo y'imyitwarire yafashe ibyemezo bikurikira:

- AS Muhanga: Komisiyo yemeje ko iyi kipe yakoze amakosa yo kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19 mu mukino wayihuje na Etincelles FC ku wa 4 Ukuboza 2020 bityo Komisiyo itegeka AS Muhanga kwishyura ihazabu y'ibihumbi magana atanu by'amanyarwanda (500,000Frw) azishyurwa mu gihe cy'amezi abiri.

- Rayon Sports FC: Komisiyo yemeje ko Rayon Sports FC ihamwa n'amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19 kandi ayo makosa yakoze akaba akomeje kugira ingaruka ku bitabiriye umukino wayihuje na Rutsiro FC bityo iyi kipe ikaba ihanishijwe kwishyura ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) azishyurwa mu gihe cy'amezi abiri.

- Bugesera FC: Komisiyo yasanze ikipe ya Bugesera FC yemera amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu mukino wayihuje na Espoir FC ku wa 4 Ukuboza 2020 ikaba yategetswe kwishyura ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000Frw) azishyurwa mu gihe cy'amezi abiri.

- FUNGAROHO Issa: Komisiyo yasanze bwana FUNGAROHO Issa atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n'abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje AS Muhanga na Etincelles FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba yihanangirije ubwa nyuma bwana FUNGAROHO Issa.

- TWAGIRAYEZU Richard: Komisiyo yasanze bwana TWAGIRAYEZU Richard atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n'abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje Espoir FC na Bugesera FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba yihanangirije ubwa nyuma bwana TWAGIRAYEZU Richard.

- RWIRASIRA François: Komisiyo yasanze bwana RWIRASIRA François atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n'abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje Rutsiro FC na Rayon Sports FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba isanga harabayeho uburangare ku ruhande rw'uwo muyobozi w'umukino ikaba imuhanishije kwishyura ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw) yishyurwa mu gihe cy'amezi abiri.



Source : http://ferwafa.rw/spip.php?article2775

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)