#Helena! Ikipe y'abakobwa 11 bafite ibice by'umubiri bikurura umuhanzi Platini, 6 yabavuze(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Nemeye Platini usigaye ukoresha izina rya P, yahishuye ko agiye gushyira hanze abakobwa 11 aho buri umwe afite igice cy'umubiri kimukurura, ni ikipe yahaye izina rya Helena.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu itsinda rya Dream Boys, ubu akaba asigaye akora umuziki ku giti cye, iyo kipe ye izaba igizwe n'abakinnyi 11 aho 6 muri bo yamaze kubavuga.

Uyu musore amaze iminsi ashyira amafoto y'abakobwa ku rukuta rwe rwa Instagram, ni abakobwa n'ubundi amazina yabo azwi cyane mu ruganda rw'imyidagadura mu Rwanda.

Benshi bibazaga impamvu arimo abikora, abandi bagakeka ko yaba ari mu rukundo, ku munsi w'ejo hashize nyuma y'ifoto ya Isimbi Alliance usanzwe ari umukinnyi wa Filime ukundwa na benshi mu Rwanda nibwo yavuze impamvu arimo gushyiraho ayo mafoto y'abanyarwandakazi.

Iyo foto ya Alliance yaherekejwe n'amagambo avuga ko abakobwa amaze iminsi ashyiraho ari abafite ibice by'umubiri bimukurura, ngo ikipe ye yise Helena ntabwo irabona 11.

Ati'Aba bari rero mubona ni inshuti zanjye ariko buri wese afite igice ku mubiri kinkurura cyaneee ni ahawe ho kuvumbura. Ikipe yanjye ya 11 yitwa #Helena ntiruzura.'

Kugeza ubu Platini amaze kugaragaza abakobwa n'abagore 6 bazaba bagize iyi kipe ye yise Helena. Yahereye ku mwamikazi wa Instagram, Shaddy Boo ashyiraho ifoto imugaragaza igice cyo hejuru ntiyagira irindi jambo arenzaho, kuri uwo munsi aza gukurikizaho umuhanzikazi Butera Knowless wari wambaye ijipo isa nk'aho ari ngufi ari gupepera abantu.

Bagwire Keza Joannah wabaye Miss Heritage muri Miss Rwanda mu 2015 usanzwe ari umunyamakuru kuri Kiss FM yabaye uwa gatatu ku rutonde, yamushyizeho yambaye ikanzu y'umweru ariko igaragaza imiterere y'amabere ye.

Yakurikijeho Uwase Ghislaine Samantha wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya SFB. Uyu we mu ifoto uyu musore yashyize ku rukuta rwe imugaragaza yambaye akajipo kagufi ndetse kanerekana imiterere y'amabere ye.

Hakurikiyeho Miss Vanessa Raïssa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda mu 2015. Akurkizaho Isimbi Alliance usanzwe ari umukinnyi wa Filime, ifoto iheruka ni iya

Helena izina ry'iyi kipe ya Platini, amakuru avuga ko ari yo ndirimbo uyu muhanzi agiye gusohora mu munsi ya vuba.

Amafoto yifashishije

Shaddyboo
Butera Knowless
Bagwire Keza Joannah
Uwase Ghislaine Samantha
Miss Vanessa Raïssa Uwase
Isimbi Alliance



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/helena-ikipe-y-abakobwa-11-bafite-ibice-by-umubiri-bikurura-umuhanzi-platini-6-yabavuze-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)