Ikipe y' umupira w'amaguru ya Azam FC ibarizwa mu gihugu cya Tanzania yamaze gusinyisha umutoza mushya witwa George Lwandamina ukomoka muri Zambia, uyu mugabo akaba yasinye amasezerano y'umwaka umwe.

Ni nyuma yuko iyi kipe itandukanye na Aristica Cioaba wahoze ari umutoza mukuru wa Azam FC, uyu mugabo w'imyaka 49 yatandukanye na Azam FC yirukanwe akaba yarazize umusaruro muke muri iyi kipe.
Azam FC iyoborwa Noor Basir, n'imwe mu makipe akunze guhatanira igikombe muri shampiyona ya Tanzania dire ko ikunze guhangana na Yanga Africans ndetse na Simba SC.

George Lwandamina w'imyaka 57 yagizwe umutoza mushya muri Azam FC avuye muri ZESCO United FC yo muri Zambia, uyu mugabo ni umwe mu batoza bafite amateka cyane muri Africa yaba nk' umukinnyi cg nk'umutoza.
Dore ko George Lwandamina yabaye umukinnyi ukomeye cyane mu ikipe y'igihugu ya Zambia anakomokamo, nyuma aza no kuyibera umutoza.
The post George Lwandamina yagizwe umutoza mushya w'ikipe ya Azam FC nyuma y'umunya Romania wirukanwe appeared first on Kigalinews24.