
Ibi kandi koko ugenzuye neza ahakunze guhurira abantu benshi, nko mu mujyi ahazwi ku izina ryo kwa Rubangura, ndetse n'aho bategera imodoka hatandukanye, usanga ibi bivugwa bifite ishingiro kuko usanga muri rusange abakobwa n'abagore benshi ari inzobe. Kandi akenshi ugasanga ari inzobe bashakiye mu byo bisize kuko ibi biragaragara, aho ureba umuntu mu maso ugasanga inzobe iracanye rwose ariko wakwibeshya ukareba nko kubirenge bye ukagira ngo ni iby'undi muntu bamuteyeho ugasanga byo birirabura cyane pe. Byaje no kuntera kwibaza ahubwo impamvu badahitamo kwisiga ayo mavuta umubiri wose ngo uhinduke.
Aha naje kwibaza niba koko byarakorewe ubushakashatsi bikagaragara ko umukobwa cyangwa umugore w'inzobe ari we ugaragara neza cyangwa ari we wambara akaberwa cyane cyane ko ari yo mpamvu nyamukuru iba igenderewe. Icyo kibazo ariko sinabashije kukibonera igisubizo cyane cyane ko abantu bakunda mu buryo butandukanye.
Ariko nkanjye mbona rwose umukobwa cyangwa umugore ufite igikara bitamubuza kugaragara neza cyangwa kwambara ngo aberwe, no kubemera Imana burya iba ifite impamvu yahisemo kukurema uri igikara mugenzi wawe ikamurema ari inzobe. Buriya ni byo yakoze ibona ni byiza. Kuko nawe ushyize mu gaciro ukareba iyo Imana irema abantu bose turi inzobe nta tandukaniro rihari bitari kuba byiza rwose.
Numva umukobwa cyangwa umugore yagakwiye kureba ubundi buryo bwo kwiyitaho agasa neza ariko butari guhindura uruhu rwabo, cyane ko burya uko umeze kose hari umuntu wagukundira uko usa. Witangira gutekerereza umuntu runaka ngo yagukunda ari uko wihinduye mu buryo runaka, kandi nta muntu wanabikubwiye.
Ubundi kwihindura uruhu uretse kuba binafite ingaruka mbi ku mubiri. Mu by'ukuri no kureba umukobwa cyangwa umugore mu maso inzobe icanye wareba intoki cyangwa ibirenge ugasanga ntacyo bipfana no mu maso he, nukuri mbona bigaragara nabi pe.
Mbona kunyurwa n'uko umeze ari byo byiza kuko kuba ikintu cyarakozwe n'abantu benshi ari kibi ntibituma bigihindura kuba cyiza. Uko usa hari uwaguhitamo mu bandi benshi mudasa akanyurwa na byo. Gusa neza no kugaragara neza, rwose ni rimwe mu mahame y'igitsina gore aho cyava kikagera. Ariko gusa neza no kugaragara neza ntibisobanura kuba uri inzobe. Nubwo rero bavuga muri rusange ngo nta mukobwa cyangwa umugore w'igikara ukiba i Kigali. Barahari bake bagifite imibiri yabo Imana yabaremanye kandi wababona ukabona barasa neza cyane kurusha wa wundi ufite amabara avanze kandi ari umuntu umwe. Terwa ishema n'uko Imana yakuremye kandi wumve ko uko usa hari ubireba akabona ari byiza, wikwihutira gushaka icyatuma usa na kanaka.

source https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/ese-abakobwa-n-abagore-b-ibikara-babaga-i-kigali-bagiye-hehe