Ambasaderi Karabaranga yashyikirije Perezida wa Senegal impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yamugejejeho indamukanyo ya mugenzi we w'u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yifuriza abagize Guverinoma ya Senegal n'abaturage bose ishya n'ihirwe.

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yashimangiye ko mu gihe azaba ahagarariye u Rwanda azarushaho gushimangira umubano mwiza uri hagati y'Ibihugu byombi, gukomeza ubutwerane, gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi ukagera ku rwego rwisumbuye.

Perezida Macky Sall yamwijeje inkunga ya Guverinoma ya Senegal mu kuzuza inshingano ze anamusaba kugeza kuri Mugenzi we Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda indamukanyo ye kandi ko Igihugu cye kizakomeza gushimangira umubano mwiza hagati y'Ibihugu byombi.

Perezida Macky Sall yanamugaragarije ko ashima ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame bugamije impinduka z'u Rwanda na Afurika muri rusange, ashimangira ko u Rwanda ari intangarugero ku Mugabane wa Afurika mu bintu bitandukanye kandi akaba yishimira kujya inama na Perezida Paul Kagame ku mishinga myinshi iri mu nyungu z'ibihugu byombi n'iyo ku rwego rw'Umugabane wa Afurika.

Ambasaderi Karabaranga yari aherekejwe n'Umujyanama wa Mbere, Guillaume Serge Nzabonimana n'Umujyanama wa Kabiri, Anitha Kamariza. Ambasaderi Karabaranga ahagarariye u Rwanda mu Gihugu cya Senegal no mu bihugu bya Mali, Gambia, Cap Vert na Guinea Bissau.

U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri Senegal mu 2011 mu rwego rwo gushimangira umubano n'icyo Gihugu n'ibindi byo mu Karere. Gufungura iyo Ambasade ni n'uburyo bwiza bwo guteza imbere ubucuruzi no gufatanya n'Abanyarwanda batuye muri ibyo Bihugu.




source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/ambasaderi-karabaranga-yashyikirije-perezida-wa-senegal-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda-muri-icyo-gihugu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)