Amarira Kiyovu Sports yaraye irize, ngo APR FC niyo ishobora kuyaryozwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kunyagirwa na Marines FC, Kiyovu Sports ivuga ko ibabaye ariko amarira irimo kurira APR FC ishobora kuzayishyura ku munsi wo ku wa Gatanu.

Ku munsi w'ejo nibwo hasozwaga imikino y'umunsi wa kabiri wa shampiyona umwaka w'imikino 2020-2021, Kiyovu Sports yari yakiriye ndetse inanyagirwa na Marines FC 3-0.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, umutoza wungirije wa Kiyovu Sports, Kalisa Francois yavuze ko uyu munsi barimo kurira kuko batsinzwe ariko ku wa Gatanu hashobora kuzarira APR FC ikajya mu kimbo cyabo.

Ati'nicyo natangiriyeho mvuga, mu mukino habamo gutsinda, gutsindwa no kunganya , uyu munsi dushobora kuba dutsinzwe ariko natwe dufite ibyishimo ku wa Gatanu(…)Imikino ntabwo isa, uyu munsi byanze ariko ku wa Gatanu dushobora gukina umukino usukuye (…) Umukino wa APR FC tuzawukina, uyu munsi twatsinzwe na Marines ariko ndizeza abafana ko ku mukino wa APR FC bazishima.'

Ku wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, Kiyovu Sports izakina na APR FC umukino w'umunsi wa 3 wa shampiyona umwaka w'imikino 2020-2021, akazaba ari umukino wa mbere APR FC igiye gukina kuko imikino 2 yatambutse yo itakinnye bitewe n'uko yari mu mikino nyafurika.

APR FC ngo niyo ishobora kuzarira ku wa Gatanu
Kiyovu Sports yaraye itsinzwe na Marines FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarira-kiyovu-sports-yaraye-irize-ngo-apr-fc-niyo-ishobora-kuyaryozwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)