Yazutse nyuma y' amasaha atatu yapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0
  • Inkuru y' umugabo w' Umunya-Kenya witwa Peter Kigen w'imyaka 32 bivuga ko yazutse nyuma y'uko abaganga bemeje ko yapfuye ndetse agashyirwa mu buruhukiro akamaramo amasaha agera kuri atatu. Urupfu rwe rw'atangajwe mu ijoro ryo ku wa 25 Ugushyingo 2020.

    Uyu mugabo yari arwariye mu bitaro biri mu gace ka KapKatet muri Kericho.

    Umuvandimwe we Kevin Kipkurui, yavuze ko yabonanye na muganga aho bakirira indembe hanyuma bagasabwa kubanza kwandikwa mu gitabo.

    Nyuma yuko banditswe KipKurui yavuze ko bongeye gusabwa kujya kwishyura amafaranga y'ibitaro ariko yagaruka akabwirwa inkuru y'akababaro ko umuvandimwe we yitabye Imana. Ati:

    'Ubwo nagarukaga ahantu bavurira indembe nibwo numvise ko umuvandimwe wanjye yitabye Imana. Umuforomo yambwiye ko yapfuye mbere yuko agezwa kwa muganga.''

    Mu kubara inkuru, yavuze ko umuvandimwe we yari asanzwe afite indwara idakira.

    Yakomeje ati :'Umuforomo yampaye impapuro zo mu buruhukiro mbere yuko umuvandimwe wanjye ajyanwayo.''

    KipKuriu yavuze ko nyuma y'igihe ategereje umurambo w'umuvandimwe we aribwo yabwiye ko atapfuye.

    Abakora mu buruhukiro bavuze ko Kigen yari yajyamywe mu buruhukiro atarashiramo umwuka. Ati:

    'Abakora mu buruhukiro barampamagaye ngo njyeyo nsanga ari kwinyeganyeza. Twarababaye. Ntabwo dushobora kumva uburyo umuntu ukiri muzima yajyanwa mu buruhukiro.''

    Kigen na we ubwo yari ku buriri bw'ibitaro yavuze ko yababajwe no kumva ko batekereje ko yapfuye bakamujyana mu buruhukiro. Ati 'Ntabwo numva ibyabaye. Ni gute bemeje ko napfuye?''

    Ubuyobozi bw'ibitaro bwemeje ko Kigen yari atarashiramo umwuka ubwo yajyanwaga mu bitaro ndetse habaye uburangare bw'abakora ahakirirwa indembe.



  • Source : https://impanuro.rw/2020/11/27/yazutse-nyuma-y-amasaha-atatu-yapfuye/

    Post a Comment

    0Comments

    Post a Comment (0)